Ambasaderi wa Amerika, Deborah Malac,  yagiriye inama Uganda n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Deborah Malac, yagiriye inama u Rwanda na Uganda yo gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro, ashimangira ko biri mu nyungu za buri wese gukomeza gufungura imipaka ibihuza.

Imibanire ya Uganda n’u Rwanda yarushijeho kuba mibi mu minsi ishize bitewe n’ifungwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi. U Rwanda rukavuga ko ahavugwa hafunzwe ku mupaka wa Gatuna hafunzwe kubera imirimo yo kubaka ibiro bya gasutamo bihuriweho irimo kuhakorerwa, mu gihe Uganda ivuga ko hafunzwe n’indi mipaka nka Cyanika na Kagitumba.

Kuri uyu wa Mbere nk’uko tubikesha urubuga Softpower bivugwa ko rukorana bya hafi na Leta ya Uganda, Ambasaderi wa Amerika, Malac yakomoje ku biherutse gutangazwa n’Umunyamabanga wungirije wa leta ushinzwe Afurika, Tibor nagy wabonanye na Perezida kagame ku Cyumweru nyuma yo gukubuka muri Uganda aho yabonanye na Perezida Museveni.

Ambasaderi Malac akaba yagize ati: “ Turasaba ibihugu byombi gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro no kugirana ibiganiro ,”

Ashimangira ibyatangajwe na Tibor, Ambasaderi Malac yakomeje agira ati: “ Abayobozi bombi na Guverinoma zombi bafite imirongo itandukanye yo kuvugana kandi turasaba ko bayikoresha bagashaka inzira yo  gukemura ikintu cyose cyaba kiri inyuma yo kwiyongera kw’umwuka mubi uheruka mu mahoro .”

Minisitiri w’ubanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera akaba aherutse kugira inama Abanyarwanda yo kureka kujya muri Uganda avuga ko bashobora gutabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko bakagarurwa mu Rwanda.

Ni mu gihe Uganda yo ivuga ko abo banyarwanda birukanwa ari abivanga mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi inzira zubahirije amategeko zakurikijwe mu kubasubiza iwabo.

Ambasaderi Malac ariko we asanga ibihugu byombi bikwiye gushaka umuti mu mahoro.

Ati: “ Biri mu nyungu za buri wese kugira imipaka ifunguye ibicuruzwa n’abantu bakabasha kugenda no kugaruka. Kubw’ibyo twizeye ko tuzabona iherezo ry’ibi vuba .”

Mu gihe bivugwa ko hari bamwe mu banyapolitiki muri Uganda baherutse gusaba ko Amerika yagira uruhare mu guhuza ibi bihugu, Ambasaderi Malac we yahakanye ko babisabwe cyangwa ko baba barimo kugerageza kubikora.

Ati: “ Ni ikibazo gishobora gukemurwa hagati y’impande zombi .”

Hagati aho Abagande bakomeje gutaka ibihombo batejwe n’iki kibazo cy’imipaka ifunze hagati y’ibihugu byombi, aho bivugwa usibye ibicuruzwa Uganda yoherezaga mu Rwanda, n’ibyo yoherezaga mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byacaga mu Rwanda. Byumvikane kandi ko no ku ruhande rw’u Rwanda hari ibihombo .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *