Sosiyete y’ubwikorezi bwo mukirere yo muri Amerika izwi nka United Airlines yangiye abakobwa kurira indege mu gihe bari mu rugendo bava mu mujyi wa Chicago berekeza mu mujyi wa Denver kubera udupatato tubafashe bari bambaye.
Umuvugizi w’iyi sosiyete Jonathan Guerin yabwiye ikinyamakuru New York Times dukesha iyi nkuru ko aba bakobwa basigaye kubera ko haherutse kuba inama y’ababyeyi ku myitwarire y’abana b’abakobwa bikemezwa ko nta mwana w’umukobwa uzemererwa kurira indege ajya mu wundi mujyi yambaye muri buriya buryo.
Yakomeje avuga ko aba bakobwa bangiwe kugenda ahubwo bagahitishwamo gutegereza indi ndege yagombaga guhaguruka nyuma yerekeza mu mujyi wa Mexico bakaba ari yo bajyana ariko ko we adashobora kubatwara.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, iyi nkuru ntiyavuzweho rumwe kuko imyambarire itari igayitse cyane ku buryo yabuza aba bana b’abakobwa kugerera ku gihe aho bari bagiye ariko bakaba basigaye.
Amakuru avuga ko hari umwe muri abo bana b’abakobwa wemeye guhindura imyenda ariko we bakaba bamutwaye abandi bagasigara banze gukuramo imyenda yabo.
Iyi sosiyete ivuga ko bafashe umwanzuro wo kwangira abakobwa kurira indege yabo bambaye muri buriya buryo kubera ko hari abagiye bagaragara babikorwa mu buryo bwo gushotora abagabo cyane cyane ab’ibikomerezwa nk’abahanzi, abanyammideri n’abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bikaba byaratumye bafata umwanzuro ko uwashaka kugenda n’iyi ndege yajya aza yambaye indi myenda itari ipatalo ku bagore n’abakobwa cyangwa inyuma bakarenzaho ikanzu iyikingiriza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


