Amerika: Abasenateri 4 b’abagore bashyize perezida Trump mu majwi banamusaba kwegura

Sangiza iyi nkuru

Abagore 4 bo mu Nteko ishinga amategeko y’Amerika baherutse gusaba Perezida Trump kwegura ku mwanya w’ubuperezida bamushinja kuba hari ibyo yananiwe kuzuza ndetse no kudakurikirana ibyaha ashinjwa byo gushaka gusambanya abagore ku ngufu.

Kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, ni bwo aba basenateri muri Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika bongeye kwibutsa perezida Trump ko batamukeneye nyuma y’uko yashinjwe ibyaha byo guhohotera abagore mu bihe byahise, ariko akaba nta kintu yabikozeho bityo bakaba bamushinja kubitwaraho nabi.

Umwe muri abo basenateri witwa Kirsten Gillibrand, akaba no mu ishyaka ry’Abademokarate, akomoka mu mujyi wa New York, avuga ko mu gihe perezida Trump azakomeza kwica amatwi ku byaha yagiye ashinjwa guhera mu bihe byashize, ko hazabaho inama y’abo bakorana (Congres) ikamwigaho ndetse ikanamukoraho iperereza kuri ibyo byaha ashinjwa ikanamufatira imyanzuro .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iki cyumweru kandi, ni bwo abagore 3 bigeze gushinja perezida Trump gushaka kubasambanya ku ngufu bongeye kuzamura ikirego cyabo bavuga ko kitahawe agaciro bityo ko igihe cyari kigeze Sena y’Amerika ikagihagurukira.

55DBA1A1 9022 42C0 AB4D D841286FDE31 w1023 r1 s

Abagore 3 barimo Rachel Crooks, ibumoso, Jessica Leeds(hagati) ndetse na Samantha Holvey bashinja perezida Trump gushaka kubasambanya

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko kugeza ubu, ibiro by’umukuru w’igihugu, White House byatangaje ko ibyo perezida Trump ashinjwa ari ibinyoma.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *