Amerika: Ari mu mazi abira azira kwifuriza Perezida Trump urupfu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’urupfu rw’ibikomerezwa bitandukanye hirya no hino ku isi, muri Amerika hagaragaye umugabo witwa Charlie Sheen wifuwifuza ku Donald trump ariwe wakurikiraho.
Ku itariki ya 28 Ukuboza 2016, nibwo uyu mugabo yanditse ku rubuga rwe rwa twitter asaba Imana ko Trump yakurikira mu bari gupfa muri ino minsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Barbara Tarbuck
Barbara Tarbuck

Uyu mugabo yatangaje ibi mu gihe muri iki cyumweru dusoje hapfuye abantu batandukanye hirya no hino ku isi bagiye bamenyekana mu bikorwa bitandukanye barimo umuhanzi wo mu njyana ya Pop George Michael, waje gukurikirwa n’umukinnyi wa Filimi nawe wamenyekanye cyane Barbara Tarbuck wakomokaga Los Angeles muri Amerika, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filimi muri Amerika Debbie Reynolds, wapfuye na we muri iki cyumweru akurikiranye n’umukobwa we Carrie Fisher, n’abandi batandukanye bagiye bapfa cyane cyane muri iyi minsi mikuru.
Michael George uherutse kwitaba Imana azize umutima
Michael George uherutse kwitaba Imana azize umutima

Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko akaba inzobere mu gukina amafilime aho yanamenyekanye cyane kuri uriya mugabane muri filime nka “Young guns, wall sreet, platoon n’izindi yagize ati “Mana ndagusabye, trump abe ariwe ukurikiraho.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukinnyi wa filimi nyuma yo kubona ko ibyo yanditse bishobora kumubyarira amazi nk’ibisusa kuko itangazamakuru ryari ryamaze kubyivangamo ndetse no kubikwirakwiza nk’icyaha, uyu mugabo yagize ati “nari ndi kwiganirira n’Imana sinaganiraga n’itangazamakuru. Hatagira uwita kuby’abanyamakuru bongeraho”

Deby uherutse gupfa akurikiranye n'umukobwa we
Deby uherutse gupfa akurikiranye n’umukobwa we

Kugeza ubu nta cyo Trump aratangaza ku byamuvuzweho n’uyu musitari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *