Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump arateganya gushyiraho itegeko rihana abacuruza ibiyobyabwenge kugeza ku gihano cyo gupfa.
Ubwo yari muri leta ya Hampshire , mu ijambo yabagejejeho yabwiye abaturage ko agomba kurinda abana kunywa ibiyobyabwenge, kugira ngo abigereho agomba gukaza amategeko ahangana n’ababicuruza.
Trump aranenga itegeko ririho ubu, ryemerera abantu gucuruza ibiyobyabwenge kandi byica abaturage benshi. Nyamara ababicuruza bafungwa igihe gito. Yagize ati’’ Abacuruza ibiyobyabwenge bica abantu barenga 2000, 3000, 5000 mu buzima bwabo bwose nyamara bagafungwa iminsi 30 , iminsi 60, iminsi 90 cyangwa umwaka’’
Yasabye abaturage kudakina n’ibiyobyabwenge kandi asaba impinduka . Yagize ati’’ Ntimukine n’ibiyobyabwenge’’ ‘’ Tugomba guhindura amategeko’’. Yongeyeho ko umuntu ufashwe agurisha ibiyobyabwenge agomba gushyirwa kure y’abandi igihe ubuziraherezo.
Trump ashima ibihugu byashyizeho igihano cy’urupfu ku bacuruza ibiyobyabwenge kuko imfu z’abahitanwa n’ibiyobyabwenge z’agabanutse ndetse nta nibibazo bafite nk’ibyo Amerika irimo .Ibyo bihugu birimo: Philippines, Ubushinwa, Singapore,, .
Amerika kandi ifite gahunda yo guhangana n’uduce duhana imbibe nayo aho ibyo biyobyabwenge bituruka ndetse no kubaka urukuta mu majyepfo y’igihugu no guhangana n’uduce two muri Amerika tubamo ababicuruza ku bwinshi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


