Amerika igiye kubaka ibirindiro 5 bya gisirikare muri Somalia

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Gashyantare 2024, Amerika na Somalia byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’imikorere y’ingabo za Somalia.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur hamwe n’abashinzwe umutekano muri Amerika i Mogadishu.

Abayobozi bakuru baturutse impande zombi, barimo Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud hamwe n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Molly Phee, wageze muri iki gihugu ku wa Kane, bitabiriye umuhango wo gusinya mu murwa mukuru Mogadishu.

Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza, ngo aya masezerano azatuma Amerika yubaka ibirindiro bitanu bya gisirikare “bifite ibikoresho” by’igikomando cy’ingabo z’iki gihugu kizwi nka Danab Brigade.

Danab Brigade ni imwe mu mitwe y’ingabo z’indashyikirwa muri iki gihugu zarwanyije umutwe w’iterabwoba ufatanije na al-Qaeda wa al-Shabaab kuva Mohamud yatangaza “intambara yagutse yo kurwanya” iterabwoba nyuma yo gutorwa muri Gicurasi 2022.

Mbere yaho, Phee yabonanye na Mohamud mu gihe hari amakimbirane hagati ya Somalia na Ethiopia kubera amasezerano yo gutuma Ethiopia igera ku Nyanja Itukura iherutse kugirana n’akarere kigenga ka Somaliland.

Somalia yamaganye aya masezerano yashyizweho umukono itabanje kubitangira uruhushya, iyita amasezerano “atemewe”.

Ku wa Gatatu, Phee yasuye Ethiopia kugira ngo abonane na Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed no kuganira ku bibazo by’akarere ndetse no ku bibazo mpuzamahanga muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *