Amerika igiye kugabanyiriza ibihano Sudani

Sangiza iyi nkuru

Amerika yatangaje ko bitewe n’iterambere ndetse n’agahenge kamaze igihe kagaragara mu gihugu cya Sudani ko hari ibihano iki kihugu kigiye gukurirwaho.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi muri Amerika kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017, aho zavuze ko ibi bihano bigiye kugabanywa bitewe n’uko hari intambwe imaze guterwa muri kiriya gihugu mu bijyanye no gucunga umutekano no guhoza intambara zari zihamaze igihe.
Ibihano bya mbere Amerika yabifatiye iki gihugu mu 1997, aho yagishinjaga guhungabanya uburenganzira bw’abaturage kuko cyari cyarafunze imipaka yatumaga ubuhahirane bagihuza n’ibindi bihugu ikorwa.
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko igihugu cya Sudani cyakoze ibi mu rwego rw’icyo cyo kitaga kwirinda iterabwoba rishobora guturuka hanze y’igihugu.
Ibindi bihano byaje kwiyongeraho muri 2006 ubwo hagaragaraga ubugizi bwa nabi bwakorerwaga abasivile mu mujyi wa Darfur.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo Amerika yatangaje ibi, ntabwo yatangaje neza ibihano izahagarika ariko ibizwi yari yarafatiye iki gihugu bikaba birimo no guhagarika inkunga cyagenerwaga bitewe n’uko kitubahirizaga amasezerano yo kugarura amahoro mu baturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *