Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Abaperezida 4 barimo Perezida Trump uri ku butegetsi ndetse n’abandi bahoze ari Abaperezida b’Amerika 3 bafite imitungo yabo igera kuri 6 ihenze iri ku isoko bayishakamo agatubutse.
Ikinyamakuru mansionglobal.com cyagaragaje ibibanza ndetse n’ibindi byanya binini birimo inyubako, amashyamba n’ibindi bikorwa bitandukanye biri ku isoko ndetse hakabamo n’ibya Perezida uheruka w’Amerika Barrack Obama n’abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mitungo kandi yiganjemo inyumako n’ubusitani byahoze ari ahantu ho kuruhukira kw’aba baperezida ubwo bari ku butegetsi, imitungo yasizwe n’ababyeyi babo n’ibindi.
- John F. Kennedy na Jackie Kennedy

Aba bashyize ku isoko isambu nini y’aho bajyaga baruhukira cyane cyane mu gihe cy’akaruhuko.
Aka gace gaherereye mu gace ka Middleburg muri Virginia, karimo n’inyubako uyu muryango wubatse mu 1960, uyu mutungo ukaba warashyizwe ku isoko nyuma y’ibyumweru 3 babayo mu rwego rwo kuhasezeraho.
Mu kwezi kwashize, nibwo uyu mutungo wongeye gushyirwa ku isoko kuri miliyoni 5.95 z’Amadolari mu gihe zari 7.95 muri 2015 zivuye kuri Miliyoni 10.99 muri 2013.
Undi mutungo na wo ubarwa ku ruhande rwa Perezida Kenndy uherereye mu gace ka Hamptons washyizwe ku isoko ushaka atari macye.

Uyu mutungo ugizwe n’inyubako yubatswe mu 1917 ndetse n’ubusitani bunini buyikikije ukaba uri ku ruhande rw’imitungo yasigiwe mugore we Jacqueline Kennedy. Iyi mitungo nayo ikaba iherutse kongera kuvugururwa igashyirwa ku isoko ku mafaranga akabakaba Miliyoni 15 z’Amadolari mu gihe muri 2007 bari basabye Miliyoni zigera kuri 34 z’Amadolari.
2 . Perezida Obama n’umuryango we

Perezida Obama n’umuryango we na bo bashyize ku isoko inyubako yabo bajyaga batembereraho mu gihe cy’akaruhuko yahawe izina rya Chilmark House iherereye mu gace ka Shore y’Amajyepfo.
Iyi nyubako yashyizwe ku isoko guhera mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2015 ku mafaranga angana na Miliyoni 22.5 z’Amadolari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mutungo ugizwe n’inzu nini n’ubusitani ikaba iri mu ishyamba ahari umuhanda utagendwa na buri wese, icyuzi cyo kogeramo, ikibuga cya basketball n’ibindi.
- Perezida Donald Trump

Perezida Trump nawe yashyize ku isoko umutungo wahoze ari uw’iwabo ku ivuko aho yarerewe akiri umwana.
Uyu mutungo ugizwe n’inyubako zubatswe n’ababyeyi ba Perezida Trump mu gihugu cya Jamaica mu 1940, Perezida Trump nawe muri iyi minsi yafunguriye amarembo buri wese ushaka gusura ibikorwa bihari akabasha no gutangaza igiciro tanga mu gihe we ashakamo asaga Miliyoni 140 z’Amadolari.
Nubwo izi nyubako n’ibindi bikorwa bitandukanye biri ahantu mu cyanya kinini cyihariye ariho Perezida Trump yavukiye, ku myaka 4 nibwo umuryango we wahise wimuka ujya kuba ahandi hantu ku buryo iyi mitungo yakomeje kwitabwaho mu bundi buryo ariko batayibamo.
Uretse Perezida Trump, n’umukobwa we Ivanka Trump nawe yashyize ku isoko indi nyubako nini ndetse n’indi mitungo iherereye mu mujyi wa Manhattan. Iyi nyubako y’igorofa nayo ngo ikaba ishaka Miliyoni zisaga 4 z’Idolari.

- Perezida Chester A. Arthur

Uyu nawe ni umwe mu baperezida bayoboye Amerika, akaba yarabaye umuperezida wa 21 mu 1881. Nawe ni imwe mu baperezida b’Amerika bashyize imitungo yabo ku isoko, aho na we yagurishije inyubako nini iri mu busitani bwo mu gace ka Sag Harbor aho yakundaga kuruhukira ubwo yari ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi nyubako zubatswe mu 1796, ziherutse kuvugururwa zirongera zishyirwa ku isoko kuri Miliyoni zisaga 14 z’Amadolari nyuma y’uko zagiye zishyirwa ku isoko ntizigurwe guhera mu myaka yashize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


