Uwungirije umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’akazi, Tom Malinowski yasabye leta y’u Burundi kureka guseta ibirenge mu biganiro bigomba kuyihuza n’abayirwanya bihagarariwe n’akarere.
Malinowski kandi yagiriye inama abategetsi b’u Burundi abasaba kureka gukomeza gukoresha imvugo z’urwango ku bihugu bimwe na bimwe, kuri Kiliziya Gaturika n’abandi.
Mu kiganiro uyu muyobozi yahaye itangazamakuru nyuma y’iminsi ibiri yari amaze mu Burundi, Tom yavuze ko ikijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi cyahungabanye bikomeye.
Tom Marinowski yakomeje avuga ko impuguke mpuzamahanga zikenewe cyane mu Burundi ngo zikore iperereza ku byahabaye n’ibirimo kuhabera kugirango Isi yose imenye ukuri.
Malinowski ashinja leta y’u Burundi kuvuga indimi ebyiri muri aya magambo: “Ntushobora kubwira ikintu amahanga nyuma ukabwira ikinyuranye Abarundi. Rero ntibashobora kutubwira ngo bashyigikiye ibiganiro bidakumira nyuma mu matangazo y’ishyaka riri ku butegetsi bakavuga ko amahanga afatanyije na Gatulika , ibinyamakuru, amashyirahamwe yigenga kugirango batembagaze ubutegetsi. Ntushobora kuvuga ko abantu bose bakurwanya, ibi ntibikora kandi ntibigeza ku biganiro bibyara ikintu kizima. Ibyo bavuga nubwo babivuga mu Kirundi turabimenya.”

Malinowski yakomeje avuga ko amahanga atifuza ko hakongera kuba amahano mu Burundi nk’ayabaye ahahise kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku karere kose. Naho leta y’u Burundi ngo ntiyari ikwiye guseta ibirenge mu biganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo bihagarikiwe na EAC kuko ibibazo byose biyigarukaho.
Malonowski yagize ati: “Rimwe na rimwe leta yibaza ko irimo gutesha umwanya amahanga. Ariko mu by’ukuri niyo irimo iratakaza umwanya wayo. Reba EU yayimye amafaranga ikoresha n’aya AMISOM; ubukungu busubira inyuma umunsi ku munsi, imisoro n’amahoro nabyo nuko.”
Malinowski yakomeje abaza uko leta izakomeza gukora, uko izahemba abashinzwe umutekano n’ibindi bibazo ngo leta igomba kwitaho. Yakomeje avuga ko niba leta yibaza ko ihagaze neza nk’uko hari ababivuga ari ukwibeshya kandi ngo ibihano bigamije guhatira leta kuganira n’abayirwanya bigiye kwiyongera.
Abajijwe ku bijanye n’ibyobo byahambwemo abantu benshi aho leta n’abayirwanya bose bashinjanya guhamba abantu muri ibyo byobo, Tom Malinowski yavuze ko abahanga mpuzamahanga ari bo bazaca urwo rubanza.
Yagize ati: “Niba leta yizera ko ibyobo bihambwemwo abantu benshi byacukuwe n’abayirwanya ni kuki noneho itinza kuza kw’impuguke mpuzamahanga zigenga. Niba leta mu by’ukuri ivuga izi ko yera ikwiye kureka abo bahanga bakaza mu gihugu. Leta niba ivuga ukuri bazabwira Isi yose ko nta ruhare yagize.”
Mu rugendo rwe nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga, Tom Malinowski yanabonanye na minisitiri w;ububanyi n’amahanga w’u Burundi, abayobora komisiyo ishinzwe ibiganiro hagati y’Abarundi, CNDI, abahagarariye amashami ya Loni n’ay’Afurika Yunze Ubumwe n’abandi.
Bwana Malinowski yakomeje yizeza ko igihugu cye kizakomeza gufasha u Burundi mu nzego z’uburezi n’ubuzima cyane ko ngo na benshi mu bakoraga muri izi nzego bahunze igihugu. Ariko yashimangiye ko abategetsi b’u Burundi bagomba kumenya ko ari bo bategerezwa gushakira umuti urambye ibibazo by’abaturage mbere y’uko amahanga abafasha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


