Amerika irashinja ruswa Perezida Museveni wa Uganda na Idriss Deby wa Tchad

Sangiza iyi nkuru

Amazina ya Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno na Yoweri Museveni wa Uganda yasohotse ku rutonde rwakozwe n’ Ubutabera bwo muri Leta Zunze za Amerika bashinjwa ruswa.

Iyi ruswa aba perezida bombi baregwa ni iya miliyoni 2 z’ amadorali y’ amanyamerika bahawe muri za 2014 bayita ko ari amafaranga azafasha abantu batishoboye mu bihugu byabo.

Iyi ruswa bayihawe na sosiyete y’ u Bushinwa icukura ikanatunganya peteroli muri ibi bihugu nk’ uko byatangajwe na Le Monde ku wa 22 Ugushyingo 2017.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Idriss Deby na Yoweri K.Museveni batangiye gushyirwa mu majwi muri raporo yatangajwe kuwa 16 Ugushyingo 2017.

Si abo bombi gusa, kuko na Cheikh Tidiane Gadio wahoze ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga wa Senegal avugwaho gukorana na Idriss Deby mu kurya ruswa ya miliyoni 2 z’ amadorali.

Icyo gihe Cheikh Tidiane Gadio yari umunyamabanga wa sosiyete y’ Abashinwa icuruza peteroli ihagarariwe na

Chi Ping Patrick Ho wahoze ari Minisitiri w’ Intebe wa Hong Kong bose batawe muri yombi ku wa 18 Ugushyingo 2017 , muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Cheikh Tidiane Gadio w’ imyaka 61 y’ amavuko na Chi Ping Patrick Ho w’ imyaka 68 y’ amavuko bakekwaho kuba barashikirije Deby na Museveni ruswa babyitirira amafaranga y’ imfashanyo.

Ruswa ishinjwa Perezida Museveni yatangiye guhwihwiswa cyane muri 2014 i New York ku cyicaro cya Loni ubwo Patrick Ho wayoboraga sosiyeti y’ Abashinwa yakoreraga i Shangai yagiranaga ibiganiro na Sam Kutesa wahoze ari minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Uganda.

Icyo gihe, Kutesa yari yoherejwe na Museveni ayobora Inteko Rusange ya 69 ya Loni ndetse hari n’ amafoto yashyizwe ahagaragara na Radio Chine Internationale aho Sam Kutesa yari yasabanye bihagije n’ umuherwe w’ umushinwa, Ye Jianming.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *