Amerika iravuga ko ihangayikishijwe na raporo ishinja u Rwanda gufasha M23

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu munyamabanga wazo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, zatangaje ko zihangayikishijwe n’icyo zise ‘amakuru yizewe’ yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23.

Blinken yabitangarije i Kinshasa, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mbere y’uko aza hano mu Rwanda.

Ni uruzinduko yagiriye muri Congo Kinshasa mu gihe iki gihugu kimaze iminsi kidacana n’uwaka n’u Rwanda gishinja guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zacyo.

Anthony Blinken wabanje kugirana ibiganiro na Perezida Antoine FĂ©lix Tshisekedi, yabwiye abanyamakuru ko nka Amerika bahangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda guha ubufasha uriya mutwe.

Ati: “Duhangayikishijwe cyane n’amakuru yizewe y’uko u Rwanda rwahaye ubufasha M23. Ibihugu byose bikwiye kubaka ubusugire bw’ubutaka bw’abaturanyi babyo.”

Blinken yavuze ibi nyuma ya raporo inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka gusohora zigaragaza ko u Rwanda hari ubufasha rwahaye umutwe wa M23.

Izi nzobere zagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zahaye M23 ubufasha butandukanye burimo n’ibikoresho bya gisirikare, ndetse zinayifasha mu gitero yagabye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, rugaragaza umutwe wa FDLR Loni yemeje ko ufitanye imikoranire n’Igisirikare cya RDC nk’umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Blinken asa n’ukomoza kuri biriya birego byashinjwe u Rwanda, yavuze ko ukwinjira uko ariko kose kw’Ingabo z’amahanga muri RDC gukwiye kunyura mu mucyo.

Yavuze ko nka Amerika batari kwitwara buhumyi muri kiriya kibazo, ashimangira ko biteguye kuba abahuza mu rugendo rwo guhuza u Rwanda na RDC rwatangijwe na Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *