Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zashimishijwe n’icyemezo cyafashwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo kohereza Ladislas Ntaganzwa mu Rwanda ngo ahaburanishirizwe ku byaha bitandukanye asghinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko ari urugero rwiza mu bijyanye no gufatanya mu bijyanye n’ubutabera hagati y’ibihugu byo mu karere.
Ladislas Ntaganzwa abaye umuntu wa gatandatu ushinjwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda wafashwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo woherejwe mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha akurikiranweho.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga, zashimye abagize uruhare muri icyo gikorwa cyo kohereza Ladislas Ntaganzwa mu Rwanda, kandi zisaba ko ibyo bintu byakomeza kugirango n’abandi bashinjwa uruhare muri jenoside n’ibindi byaha byakorewe mu Rwanda bafatwe.
Kugeza ubu abantu barindwi bashinjwa uruhare rukomeye muri jenoside mu Rwanda nibo bakihishe batarafatwa, bakaba barimo Kabuga Felicien ushinjwa kuba ari we wazanye mu gihugu ibikoresho byakoreshejwe muri jenoside ndetse akaba n’umwe mu bashinze Radio RTLM yashishikarije Abahutu kumara Abatutsi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zivuga ko zizakomeza gufasha ngo abo bantu nabo bazagezwe imbere y’ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



