us-vows-full-military-defense-of-allies-against-north-korea-1666692700628.jpg

Amerika iravuga ko yiteguye gukoresha intwaro zayo harimo n’iza kirimbuzi mu kurinda inshuti zayo

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’Amerika kizakoresha intwaro zacyo zose, harimo n’intwaro za kirimbuzi, mu kurinda Koreya y’Epfo n’u Buyapani ibitero, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, wongeye kwikoma Koreya ya Ruguru kubera igerageza ikomeje gukora ry’intwaro avuga ko“riteje akaga” kandi “rihungabanya umutekano”, mu gihe ashimangira ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo muri Aziya .

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, yavuze mbere y’ibiganiro bitandukanye byabereye mu murwa mukuru w’u Buyapani yagiranye na bagenzi be bo muri Koreya y’Epfo n’u Buyapani, ko Washington izakoresha intwaro za kirimbuzi, izisanzwe n’ubwirinzi bwa misile mu gihe abo bafatanyabikorwa bombi bagabwaho igitero, ashimangira politiki ya Amerika “nuclear Umbrella” ivuga ko igihugu gitunze intwaro za kirimbuzi kigomba kurinda ibihugu by’inshuti bidatunze intwaro za kirimbuzi.

Sherman yakomeje yamagana ibisasu bya misile biherutse kuraswa na Koreya ya Ruguru, ari nabyo byibandwaho cyane mu nama z’iki cyumweru, aho yamaganye umubare w’igerageza ry’intwaro iki gihugu cyakoze muri uyu mwaka avuga ko riteje akaga, kandi rihungabanya umutekano nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga.

us-vows-full-military-defense-of-allies-against-north-korea-1666692700628.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere wungirije wa Koreya y’Epfo, Cho Hyundong, yavuze ko ibikorwa bya Pyongyang “byateje impagarara zikomeye ku kirwa cya Koreya,”

Usibye igerageza ryinshi ry’intwaro no kwerekana imbaraga mu rwego rwo kwihorera ku myitozo y’intambara ya Amerika na Koreya y’Epfo, Amajyaruguru aherutse gutangaza ko yakoze imyitozo yo gushyira imitwe ya kirimbuzi kuri misile zihishe munsi y’ubutaka ziteguriwe kuraswa, nk’igice cy’uruhererekane rw’imyitozo yatangijwe muri Nzeri mu rwego rwo gutegura ingufu za kirimbuzi zayo.

Koreya ya Ruguru ikomeza kuvuga ko intwaro za kirimbuzi za yo zigamije kwirwanaho gusa, kandi yanenze imyitozo ihuriweho ya gisirikare hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo inshuro nyinshi ivuga ko ari imyitozo yo kuyitera.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Amerika iravuga ko yiteguye gukoresha intwaro zayo harimo n’iza kirimbuzi mu kurinda inshuti zayo
    USA igiye kurimbura isi kubera politiki yayo ya Mpatsibihugu

  2. Amerika iravuga ko yiteguye gukoresha intwaro zayo harimo n’iza kirimbuzi mu kurinda inshuti zayo
    USA igiye kurimbura isi kubera politiki yayo ya Mpatsibihugu

  3. Amerika iravuga ko yiteguye gukoresha intwaro zayo harimo n’iza kirimbuzi mu kurinda inshuti zayo
    IBIGARAGARA USA IRASHAKA KURIMBURA ISI KUKO IKOMEJE GUTEZA AMAKIMBIRANE KU MIGABANE YOSE. GUSA IRARYE IRI MENGE KUKO UBUGOME BWAYO BURABONWA NA BURI WESE.

  4. Amerika iravuga ko yiteguye gukoresha intwaro zayo harimo n’iza kirimbuzi mu kurinda inshuti zayo
    IBIGARAGARA USA IRASHAKA KURIMBURA ISI KUKO IKOMEJE GUTEZA AMAKIMBIRANE KU MIGABANE YOSE. GUSA IRARYE IRI MENGE KUKO UBUGOME BWAYO BURABONWA NA BURI WESE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *