Amerika: Meya yeguye nyuma yo gushinjwa gusambanya utwana kera akiri ingimbi

Sangiza iyi nkuru

Hari hashize amezi atanu Meya w’umujyi wa Seattle Ed Murray w’imyaka 62 y’amavuko yasabwe kwegura ariko akanga akaba ibamba.

Byose byatangiye nyuma y’aho bamwe mu bagize umuryango we bwite bahaguruka,bakamutangira ikirego cy’uko ,hari igihe mu bihe bitandukanye ,ahagana muri 1970,yagiye agaragarwaho amakosa yo gusambanya utwana ku ngufu,harimo n’uwo yari abereye nyirarume!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu nkuru Bwiza.com ikesha ikinyamakuru The Seattle Times ,cyandikirwa mu mujyi wa Seattle ari nawo uyu Meya yategekaga, handiswemo ko Murray, yari yagiye asabwa kenshi kwegura kubera iki kibazo,ariko akajya avunira ibiti mu matwi.

Kuri uyu wa Kabiri rero , inkuru yari yamaze kuba kimomo, ku bijyanye no kuba ngo yarafashe ku ngufu kishywa ke , mu mwaka wa 1970, mu mujyi wa New York, guhera ubwo agatangira gusabwa kwegura nta nteguza.

Murray watorewe uyu mwanya mu 2013 akaba yanagize icyo atangariza abaturage mu magambo agira ati “Nubwo bwose ibigenda bimvugwaho nta kuri kurimo , mu gihe bibayeho ko hagira ikibazo nk’iki kiza kinyerekeyeho ,nkanjye bwite, mu rwego rwo kubuza ko cyakwadukira n’indi miyoborere rusange n’ubundi bushabitsi muri Seattle” …

“Kubw’iyo mpamvu,byabaye ngombwa ko ndekura ubuyobozi.”

Uku kurekura ubuyobozi kukaba kwagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze ejo hashize saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Meya Murray yakomeje atangaza ko atewe ishema n’ibyo yagezeho mu gihe cyose yari mu rubuga rwa politiki ,harimo ko yanagize uruhare mu gushyiraho amategeko arengera abatinganyi n’andi mategeko.

Gusa icyamubabaje ,ngo ni ukuntu abantu batamwifurizaga ineza bamuhagurukiye bakiha kumurega icyo we yita ibinyoma by’ibyaha bihimbano, yaba yarakoze akiri ingimbi,ikintu we asa n’usanisha n’ubugambanyi bw’abafashe umuryango we bugwate, bakawifashisha ngo bamuharabike.

Kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka ,kugeza mu kwa Gicurasi Meya Murray atorerwa umwanya wo kuyobora uyu mujyi wa Saettle ,ntiyahwemye guhakana ibyamuvugwagaho,haba mu kwiyamamaza ,ndetse na nyuma y’amatora ubwayo.

Ariko kenshi yagiye agirwa inama yo kwegura,yahitaga abitera utwatsi,abwira imbaga y’abanyamerika ko rwose ari umwere.

Tim Burgess ni umwe mu bagize inama njyanama y’umujyi wa Seattle wagize icyo avuga ku bwegure bw’uyu mu Meya,yavuze ko rwose ukwegura kwe gufite imizi mu kibazo cy’ibimuvugwaho,ko yakoze ihihiterwa ryakorewe abakiri bato,mu bikorwa bisa neza neza n’impamvu zivugwa muri iyi nkuru ya The Seattle Times.

Nkuko amategeko abigena ,Bwana Bruce Hallel ukuriye inama njyanama muri uyu mujyi niwe ugomba gufata ubuyobozi bw’inzibayuho .

Mu gihe bitarenze iminsi itanu hazaba hagenwe uko Meya Murray azasimburwa binyuze mu matora atagomba kurenza itariki ya 07 Ugushyingo ,uyu mwaka wa 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri aya matora ategerejwe k’uzasimbura uyu Meya weguye,biteganijwe ko hazahatana abagabo b’ibikonyozi babiri ,barimo uwahoze ari intumwa nkuru ya Leta ya Amerika Bwana Jenny Durkan ,hamwe na Carey Moon ,uyu akaba ari impuguke mu by’igenemigambi,uzatsinda akazaba yicaye ku ntebe y’ubuyobozi bitarenze itariki ya 28 Ugushyingo uyu mwaka.

Bwana Hallel , Perezida w’inama njyanama ya Seattle yakomeje atangaza ko Meya Murray batahwemye kumusaba kwegura,akareka kwirirwa ngo avuga ko ibyo aregwa bimaze imyaka n’imyaniko ,ko icyaha kisadasaza ,ko kandi hakwiye kurindwa ,ishema n’icyubahiro by’abanya Seattle kuruta ibindi byose .
 

Uwitwa Kshama Sawant we , ni umujyanama mu Nama njyanama ya Seattle yagize ati“Biteye agahinda n’isoni kubona inama njyanama yacu yarananiwe kare kose gukemura ikibazo nk’iki cyo kweguza umuyobozi nkuyu udakwiriye ” .

Ibi akaba yarabivuze kuri uyu wa gatanu ,ubwo we [Kshama], na mugenzi we Madame Lorena Gonzalez bahagurukaga Nama njyanama ,bagasaba ko Meya agomba kwegura bubi na bwiza.

Muri iyi nkuru kandi ya The Seattle Times ,abatanze ibirego ku kuba barahohotewe na Bwana Murray,bafatanije n’ababahagarariye mu mategeko ,batangaje ko banejejwe n’uko baharaniye kuva kera ko Murray ataba umuyobozi,none bakaba babigezeho.

Ikibazo cy’abana bafatwa ku ngufu bagasambanywa [ Pedophilia ] muri Amerika ,usanga kimaze gufata indi ntera,ariko ibiri amambu,amategeko nayo muri iki gihugu usanga ataboroheye, aho usanga ubifatiwemo,akabishinjwa ,bimusigamo imvune.

Hazanakorwe ubushakashatsi ,harebwe niba iyi mico mibi yo guhohotera aba bakiri bato,itazotototera n’ibihugu byacu ,muri Afrika n’u Rwanda rurimo,kabone n’ubwo amategeko abihana ahari,ariko n’iyo muri Amerika,babirengaho bakabikora,kandi ntibikorwa kuko amategeko abuze,ahubwo bisaba guhozaho ijisho kuri aba bantu bahemukira abana.

Kuko kenshi hari abantu usanga basa n’abahora biteguye kwica amategeko no guhangana nayo,kandi bayazi,by’ukuri baba ashobora kuba baniganjemo abantu bakomeye ,kuri uru rwego rwa Meya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’ubu iyo witegereje utwana tw’udukobwa dusigaye dukoreshwa mu tubari two muri uyu mujyi wa Kigali ,uhita wibaza niba koko nta wanyura mu rihumye ubuyobozi ,abadukoresha bakadushora mu ngeso mbi ,nko kubacuruza,ababahaye akazi babaye bataritondeye gusuzuma neza ingano y’imyaka yabo, kenshi hagendewe ku gikuriro cy’umubiri,n’ikimero cya benshi muri bo,kenshi wanasanga ntaho kiba gihuriye n’imyaka yabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Yandiswe na Marshall Eugene David / Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *