Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Carolina y’Amajyaruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere ushize yemeje kohereza muri Espagne, uwahoze ari minisitiri w’ingabo wungirije akaba na Colonel mu ngabo za Salvador ushinjwa ibyaha by’intambara ashinjwa gukorera mu makimbirane yaranze igihugu cye hagati y’1980 n’1992.
Uyu mugabo witwa Inocente Montano, kuri ubu ufungiye muri Amerika azira kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ashinjwa n’ubutabera bwa Espagne kuba yari umwe mu gatsiko k’abasirikare bahagarikiye ubwicanyi butandukanye burimo ubwakorewe abapadiri 5 b’Abayezuwiti biciwe muri Kaminuza ya San Salvador mu Ugushyingo 1989.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byemezwa n’ubutabera bwa Espagne, ngo Inocente Montana yari umwe mu bayobozi ba batayo bitaga Atlacatl yo mu ngabo za Salvador.
Ashinjwa kuba mu rukerera rwo kuwa 16 Ugushyingo 1989, yarategetse iyicwa ry’aba bapadiri bakomoka muri Espagne, iyicwa ry’umupadiri wo muri Salvador, ndetse n’uwari ushinzwe guteka, muri Kaminuza ya San Salvador, n’umwana we w’umukobwa.
Mu 2008 nibwo abunganira abandi mu mategeko babiri bakomoka muri Espagne, batanze ikirego bashinja Montano ibyaha byibasiye inyokomuntu bihanwa ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo gufatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2011, umucamanza Eloy Velasco wo muri Espagne, yasabye ko uyu yakohererezwa Espagne akabazwa ku byaha ashinjwa.

Mu bihe byashize, igihugu cya Salvador nticyari gifite ubushobozi bwo kuburanisha uwahoze ari minisitiri kubera amategeko yacyo. Iri tegeko riha ubudahangarwa abahoze mu buyobozi, ryaje kuvanwaho mu mwaka ushize wa 2016, ryabuzaga iki gihugu gusaba ko Inocente yakoherezwa akaburanishwa.
Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akabazwa niba yarakoze ibyaha by’intambara, Inocente Moreno yasubije ko nta cyaha yigeze akora. Ibi bikaba byaratumye akatirwa amezi 21 y’igifungo azira kubeshya ubuyobozi.
Icyemezo cyo kohereza Inocente Montano ariko, kiracyari mu maboko ya department ya leta muri Amerika, igomba kwemeza ko agomba koherezwa mu byumweru biri imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


