Mu gihe ubushyamirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukomeje gufata indi ntera, umudepite Ebrahim Rezaei yatangaje ko igihugu cye gishobora kongera ubuziranenge bwa uranium kugeza kuri 90%, urwego rwegereye cyane urukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.
Rezaei, uvugira Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran, yavuze ko icyo cyemezo gishobora gufatwa mu gihe Iran yakongera kugabwaho ibitero cyangwa igashyirwaho igitutu cya gisirikare n’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Kugeza uranium ku rwego rwa 90% bifatwa nk’intambwe ya nyuma mbere yo gukora igisasu kirimbuzi. Kuri ubu, amakuru mpuzamahanga agaragaza ko Irani isanzwe ifite uranium yagejejwe ku rwego rwa 60%, ibintu byamaze guteza impungenge mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomiki (IAEA) no mu bihugu by’i Burayi na Amerika.
Ibi bivuze iki ku isi?
Kugeza uranium ku rwego rwa 90% byaba ari ubutumwa bukomeye bwa politiki n’umutekano.
Nubwo Iran ikomeje kuvuga ko gahunda yayo ya kirimbuzi igamije ibikorwa bya gisivile n’ingufu, ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bivuga ko nta mpamvu y’ubukungu cyangwa iy’ingufu yatuma igihugu gikenera uranium iri kuri urwo rwego, uretse gukora intwaro kirimbuzi.
Amagambo ya Rezaei ashobora kuba ari uburyo Tehran iri gukoresha mu kohereza ubutumwa bwo gukumira ibitero bishobora kugabwa ku gihugu cyayo, cyane cyane nyuma y’ukwiyongera kw’umwuka mubi hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari kandi impungenge ko iyo gahunda ishobora gutuma akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati karushaho kujya mu ntambara yeruye, kuko Israel imaze imyaka ivuga ko itazigera yemera Irani ifite ubushobozi bwo gukora intwaro kirimbuzi.
Ese Iran yaba iri hafi gukora igisasu?
Abahanga mu ngufu za atomiki bavuga ko kugera kuri uranium ya 90% bidahita bivuze ko igihugu kiba gifite igisasu kirimbuzi ako kanya. Hakenerwa ibindi bikorwa birimo icyo bita “weaponization”, ni ukuvuga guhindura iyo uranium ikaba intwaro ishobora gukoreshwa ku gisasu.
Ariko kandi, kugera kuri urwo rwego byagabanya cyane igihe Iran yakenera kugira ngo ibe yakora igisasu kirimbuzi mu gihe yafata uwo mwanzuro. Ni yo mpamvu ibyatangajwe na Rezaei byahise bikurura impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Diplomasi iri mu kaga
Aya magambo aje mu gihe ibiganiro byo kuzahura amasezerano y’ingufu za kirimbuzi yo mu 2015 bikomeje kuzamo agatotsi.
Aya masezerano yari yarashyizweho hagati ya Irani n’ibihugu bikomeye birimo Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage, agamije kugabanya ibikorwa bya kirimbuzi bya Tehran mu rwego rwo gukurirwaho ibihano.
Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Donald Trump buvuye muri ayo masezerano mu 2018, Irani yatangiye kongera ibikorwa byo gutunganya uranium ku rwego rwo hejuru, ibintu byakomeje kuzamura umwuka mubi hagati yayo n’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Kuri ubu, isi ihanze amaso Tehran, hibazwa niba aya magambo ari igitutu cya politiki gusa cyangwa niba Irani iri gutera intambwe nshya ishobora guhindura isura y’umutekano mpuzamahanga.


