Ngororero: Umuganga watwikishije amazi yatuye umukozi we wo mu rugo yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore wo mu murenge wa Gatumba w’akarere ka Ngororero usanzwe akora akazi k’ubuganga, nyuma yo gutwikishaga amazi ashyushye umukozi we wo mu rugo. RIB yemeje ko yamutaye muri yombi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ikaba yavuze ko afungiye kuri Station yayo ya Gatumba. Amakuru avuga […]
Perezida wa Sena y’u Rwanda yakiriye Perezida wa APNAC, Alban K.S. Bagbin

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Gicurasi 2026, Alubani K.S. Bagbin, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana akaba na Perezida w’Umuryango w’Abadepite bo muri Afurika barwanya Ruswa (APNAC), bahuye na Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier na Perezida w’Umutwe w’abadepite, Gertrude Kazarwa. Abayobozi bagarutse ku mikoranire y’inteko zishinga amategeko hagati ya Ghana n’u Rwanda, bashimangira […]
U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bitumiza intwaro nyinshi

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm International Peace Research Institute igaragaza ko n’ubwo iyinjizwa ry’intwaro muri Afurika ryagabanutseho 41%, ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare binyuze mu kugura ibikoresho by’intambara bigezweho. Muri iyo raporo ishingiye ku mibare yo hagati ya 2021 na 2025, yashyize u Rwanda mu […]
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Ngnassingbe wa Togo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu muri Village Urugwiro, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Faure Essozimna GnassingbĂ© , Perezida w’Inama y’Abaminisitiri iyoboye Togo uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye kandi ugenda wiyongera hagati y’ibihugu byombi ndetse n’iterambere mu guteza imbere ituze mu karere.
Santarafirika: Gen. Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru wa MINUSCA

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu muri Repubulika ya Santarafurika, kuri uyu wa Kabiri yahuye n’ Umugaba w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone. Mu biganiro bagiranye, Umugaba w’Ingabo za MINUSCA yahaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka amakuru ishusho y’umutekano n’ibikorwa […]
Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Doumbouya wa Guinea bari mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri iyoboye Togo, Faure Essozimna GnassingbĂ©, yageze mu Mujyi wa Kigali, aho yaje mu ruzinduko rw’akazi, akaba aje ahasanga abandi bayobozi bitabiriye inama ya Africa CEO Forum. Perezida Faure GnassingbĂ© akigera mu Rwanda yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda. Perezida […]
Kivu y’Amajyepfo: AFC/M23 irashinja leta gukomeza kwica abasivili amahanga arebera

Itotezwa ry’abasivili muri Sange no mu bice byegeranye rikorwa n’Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa rirakomeje mu gihe Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kuruca ukarumira nk’uko byatangajwe n’Ihuriro rirwanya ubutegetsi, AFC/M23 mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu. Iri huriro rirashinja Leta ubwicanyi, guta muri yombi binyuranyije n’amategeko kunyereza abantu ndetse n’ubusahuzi biri gukorerwa abaturage kuva Sange […]
Uganda: Ndayishimiye yatakagije Museveni biratinda mu irahira rye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Gicurasi 2026, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye yashimye impinduka zakozwe mu bukungu bwa Uganda ndetse n’uruhare rwa Perezida Yoweri Museveni mu kwimakaza amahoro mu karere, mu gihe Museveni yakoresheje umuhango we wo kurahira ahamagarira Abagande “gukanguka bakava mu bitotsi” bakibanda ku kongera umutungo wabo. Mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro […]
Yampano yasabiye imbabazi abafungiwe amashusho ye

Umuhanzi Yampano yasabiye imbabazi abantu bafungiwe gukwirakwiza amashusho ye y’ubwambure n’umugore we, abinyujije mu ibaruwa yafunguye yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko yafashe iki cyemezo ashaka kubaho mu mahoro no kurekura inzika zose zari zimuri ku mutima. Yasobanuye ko hari igihe abantu bakora amakosa bitewe n’uburakari, ubusinzi cyangwa ubuto, ariko uko umuntu agenda akura amenya […]
Amerika na Israel mu gitutu: Irani yavuze ko ishobora kwegera igisasu kirimbuzi

Mu gihe ubushyamirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukomeje gufata indi ntera, umudepite Ebrahim Rezaei yatangaje ko igihugu cye gishobora kongera ubuziranenge bwa uranium kugeza kuri 90%, urwego rwegereye cyane urukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi. Rezaei, uvugira Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran, yavuze ko icyo […]
AFC/M23 mu nzira zo gukora impinduka mu buyobozi bw’igisirikare cyayo

Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu minsi mike iri imbere umutwe wa AFC/M23 uzakora impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo zawo. Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru avuga ko iby’izi mpinduka byaganiriweho mu nama yahuje abayobozi bakuru b’igisirikare cy’uriya mutwe. Ni inama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru akanaba umuhuzabikorwa wa gisirikare, GĂ©nĂ©ral-Major Sultani Makenga. Amakuru ava mu […]
RDF yakiriye ba ofisiye baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye ku cyicaro gikuru ku Kimihurura, itsinda rigizwe n’aba ofisiye 15 baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria, bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw’iminsi itandatu rugamije kwiga ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’iterambere ry’igihugu. Uru ruzinduko rugamije guha iri tsinda amahirwe yo gusobanukirwa neza uburyo u Rwanda rwateje imbere […]
Goma: Banki ya AFC/M23 yatangiye guha abaturage inguzanyo

Banki ya CADECO yafunguwe na AFC/M23 nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari imaze gufunga amabanki yo mu bice uriya mutwe ugenzura, yatangiye gutanga Serivisi z’imari ku batuye mu mujyi wa Goma. Mu mwaka ushize ni bwo AFC/M23 yafunguye kiriya kigo cy’imari, nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yari imaze gufata icyemezo cyo […]
AFC/M23 yafungiye ibirindiro i Kamanyola nyuma yo gusubira inyuma ibilometero 70

Nyuma yo kuva bwa mbere, ku wa Mbere, itariki 11 Gicurasi, i Sange bajya i Luvungi, abarwanyi ba AFC / M23 bakomeje gusubira inyuma kwabo ku wa Kabiri, itariki ya 12 Gicurasi, ku muhanda wa Uvira-Bukavu, bahagarara i Kamanyola, mu bilometero 70 mu majyaruguru ya Uvira. Nyuma y’ibi, Ingabo za DRC zatangaje ko zinjiye muri […]
Gufatira u Rwanda ibihano rusange nk’uko Amerika yabigenje ntacyo byatanga: Perezida Macron

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje ko gufatira u Rwanda ibihano rusange mu buryo bwihuse bikurikije umurongo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatanga “amahirwe make yo gutuma u Rwanda rugirana ubufatanye n’amahanga”. Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabigarutseho mu kiganiro aheruka guhera n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 i Nairobi muri Kenya, aho yari yitabiriye […]