HIJE5bmXcAA69ha

RDF yakiriye ba ofisiye baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye ku cyicaro gikuru ku Kimihurura, itsinda rigizwe n’aba ofisiye 15 baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria, bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw’iminsi itandatu rugamije kwiga ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’iterambere ry’igihugu.

HIJE5bjWoAAkf I

Uru ruzinduko rugamije guha iri tsinda amahirwe yo gusobanukirwa neza uburyo u Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na politiki y’iterambere ry’igihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen MK Mubarakh, yahaye ikaze abo banyeshuri anashimira Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria kuba ryarahisemo u Rwanda muri urwo ruzinduko.Yagaragaje kandi ko hari ubufatanye bukomeye hagati y’ingabo zombi, cyane cyane mu kongera ubushobozi bwa gisirikare.

HIJE5bfXsAA mFP

Gen Mubarakh yagize ati: “Ndashaka gushimangira ubushake bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwo gukomeza ubufatanye busanzweho n’Igisirikare cya Nigeria, by’umwihariko ishuri rikuru ry’ingabo z’igihugu, mu mahugurwa, uburezi, no guhanahana amakuru.”

Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga bwa Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, yashimangiye ko uru rugendoshuri rutanga amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye no kurushaho gusobanukirwa ingamba z’umutekano zigezweho z’ibihugu byombi.

HIJE5bnWUAArgAZ

Muri uru rugendo abanyeshuri n’abakozi bahawe incamake y’urugendo rw’impinduka rwa RDF nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izo ntumwa kandi zibasha gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe n’inzu ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *