Gu_7DEXXkAEqI5m

U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bitumiza intwaro nyinshi

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm International Peace Research Institute igaragaza ko n’ubwo iyinjizwa ry’intwaro muri Afurika ryagabanutseho 41%, ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare binyuze mu kugura ibikoresho by’intambara bigezweho.

Muri iyo raporo ishingiye ku mibare yo hagati ya 2021 na 2025, yashyize u Rwanda mu bihugu 10 bya mbere byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byatumije intwaro nyinshi, aho ruza ku mwanya wa 10.

SIPRI igaragaza ko u Rwanda rwihariye 3,5% by’intwaro zose zinjizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri icyo gihe, aho agaciro kazo kageraga kuri miliyoni 118,73 z’ibipimo bya TIV (Trend Indicator Values).

Iyo raporo ivuga ko u Rwanda rwakomeje kongera ubushobozi bwo kurinda ikirere cyarwo ndetse no kongerera imbaraga ingabo zarwo, binyuze mu kugura kajugujugu z’intambara, kajugujugu nto, imodoka z’intambara zitwara abasirikare zikingiye, misile zirasa indege ziri hafi hamwe n’uburyo bwo gutwara misile zirasa indege ziri ku butaka.

SIPRI ivuga kandi ko u Rwanda rwaguze ibyo bikoresho bya gisirikare mu bihugu birimo Türkiye, u Bushinwa, u Burusiya, Qatar ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko icyo gihugu gifatira ibihano u Rwanda birimo no guhagarika ubufatanye mu by’intwaro.

Muri rusange, Nigeria ni cyo gihugu cya mbere cyatumije intwaro nyinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, igakurikirwa na Sénégal na Mali, mu gihe Ethiopia, Angola, Kenya, Mauritania, Burkina Faso na Côte d’Ivoire na byo biri mu bihugu byagaragaje izamuka rikomeye mu kugura ibikoresho bya gisirikare.

Raporo ya SIPRI igaragaza ko impamvu nyamukuru iri gutuma ibyo bihugu byongera kugura intwaro ari ibibazo by’umutekano muke, iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro, kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kurinda imipaka n’ikirere cyabyo.

Ku rwego rw’abacuruza intwaro muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo ziza ku isonga n’umugabane wa 19%, zigakurikirwa n’Ubushinwa bufite 17%, Uburusiya bufite 15%, Ubufaransa bufite 8,3% ndetse na Brésil.

Raporo kandi igaragaza ko hagati ya 2021 na 2025, u Bushinwa ari bwo bwahaye ibihugu 23 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara intwaro nyinshi kurusha ibindi bihugu, bugakurikirwa n’u Burusiya na Türkiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *