Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Gicurasi 2026, Alubani K.S. Bagbin, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana akaba na Perezida w’Umuryango w’Abadepite bo muri Afurika barwanya Ruswa (APNAC), bahuye na Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier na Perezida w’Umutwe w’abadepite, Gertrude Kazarwa.

Abayobozi bagarutse ku mikoranire y’inteko zishinga amategeko hagati ya Ghana n’u Rwanda, bashimangira akamaro ko gukomeza umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu by’amategeko.

Ibiganiro byabo byibanze kandi ku Nama y’Ubuyobozi bwa APNAC iteganijwe kubera i Kigali ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026.



