yamp-2-dc4c1

Yampano yasabiye imbabazi abafungiwe amashusho ye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Yampano yasabiye imbabazi abantu bafungiwe gukwirakwiza amashusho ye y’ubwambure n’umugore we, abinyujije mu ibaruwa yafunguye yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko yafashe iki cyemezo ashaka kubaho mu mahoro no kurekura inzika zose zari zimuri ku mutima. Yasobanuye ko hari igihe abantu bakora amakosa bitewe n’uburakari, ubusinzi cyangwa ubuto, ariko uko umuntu agenda akura amenya ko imbabazi n’amahoro bifite agaciro kurusha amakimbirane.

Mu butumwa bwe, Yampano yavuze ko yifuza ko abantu bose bafite aho bahuriye n’iki kibazo babasha kuva mu rwango no kubaho bafite ituze. Yongeyeho ko kubabarira atari intege nke, ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo amahoro aho gukomeza inzika.

Yanatangaje ko ari gutegura album nshya yise “On The World”, izagaruka ku rugendo rw’ubuzima, kwiyubaka no gukomeza imbere nubwo umuntu yaba yaranyuze mu bihe bikomeye.

Ku ruhande rw’uregwa muri uru rubanza, Me Ngenzi Justin yavuze ko iyo baruwa yari kuba ifite uruhare runini iyo iza gutangwa mbere y’urubanza cyangwa mu gihe cy’iburanisha, kuko yari gufasha urukiko gusuzuma ibihano mu buryo bworoheje.

Iyi baruwa ije nyuma y’uko abantu barimo Djihad, Papy Nesta na K John bakatiwe imyaka itatu y’igifungo bazira gukwirakwiza ayo mashusho. Biteganyijwe ko urubanza rw’ubujurire ruzasomwa ku wa 19 Gicurasi 2026.screenshot 2026 05 13 082051 e90ec

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *