ccfa5742-cd5c-4515-8ee0-d6328807924f-1900x1069_c

Kivu y’Amajyepfo: AFC/M23 irashinja leta gukomeza kwica abasivili amahanga arebera

Sangiza iyi nkuru

Itotezwa ry’abasivili muri Sange no mu bice byegeranye rikorwa n’Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa rirakomeje mu gihe Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kuruca ukarumira nk’uko byatangajwe n’Ihuriro rirwanya ubutegetsi, AFC/M23 mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu. 

Iri huriro rirashinja Leta ubwicanyi, guta muri yombi binyuranyije n’amategeko kunyereza abantu ndetse n’ubusahuzi biri gukorerwa abaturage kuva Sange kugeza mu nkengero za Uvira, aho ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi zikorera.

Kuva ku wa Kabiri, itariki 12 Gicurasi 2026, hamaze kuba ibintu bikurikira:

– Umukuru w’umudugudu washimuswe wa Kigurwe yitwa: MASUMBUKO KACHORA ANDRÉ.

– Amaduka n’ubucuruzi byasahuwe:

1. Boutique y’umukuru w’Umudugudu wa Kinanira 2, uherereye Kinanira;

2. Boutique ya Bwana Jean, kuri Avenue ya Kiné, muri Kinanira;

3. Boutique ya Bwana André, mu gace ka Rutanga;

4. Kiyosike iherereye mu gace ka Musenyi, kuri Mapera Avenue;

5. Grâce Bar, iherereye mu gace ka Kinanira 2, kuri Avenue ya Kiné, inyuma ya kiliziya Gatolika.

– Abasivili bishwe:

1. Bwana Moïse, yiciwe mu gace ka Kinanira, hafi ya Hotel Zishakulwe;

2. Bwana Niyonkuru Athanase, yarasiwe i Kajembwe agarutse avuye mu murima w’umuceri;

3. Bwana Buloze, yiciwe mu murima w’ibisheke utari kure y’ikiraro cyo ku ruzi rwa Sange.

AFC/M23 ivuga ko gucecekesha kw’abaturage ba Congo, Umuryango Mpuzamahanga, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imbere y’ubwo bugizi bwa nabi biteza imbere umuco wo kudahana ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo zabwo bukomeje kubyaza umusaruro.

Ibi biraba mu gihe AFC/M23 iherutse kuva mu bice yari yarafashe muri Kivu y’Amajyepfo birimo Sange, igasubira inyuma ku bilometero 70 uvuye Uvira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *