HIMV69PXkAEaJjp

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Doumbouya wa Guinea bari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze mu Mujyi wa Kigali, aho yaje mu ruzinduko rw’akazi, akaba aje ahasanga abandi bayobozi bitabiriye inama ya Africa CEO Forum.

HIMV69QWgAAGeKA

Perezida Faure Gnassingbé akigera mu Rwanda yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

HIMV69SWMAAatUA

Perezida wa Togo yaje asanga mu Rwanda Umuyobozi wa Guinea, Mamadi Doumbouya, uri mu Rwanda aho yaje kwitabira inama ya Africa CEO Forum izabera i Kigali kuva ku itariki 14-15 Gicurasi 2026. Perezida Doumbouya na we yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
HIJkiYdXcAAtLBW

HIJkiYiWIAAcRdM

Usibye aba bakuru b’ibihugu kandi, u Rwanda rwakiriye Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Robert Beugré Mambé, na we witabiriye inama ya Africa CEO Forum i Kigali. Yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean Damasce Bizimana.
HIJkDTAXMAAzKfV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *