Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze mu Mujyi wa Kigali, aho yaje mu ruzinduko rw’akazi, akaba aje ahasanga abandi bayobozi bitabiriye inama ya Africa CEO Forum.

Perezida Faure Gnassingbé akigera mu Rwanda yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Perezida wa Togo yaje asanga mu Rwanda Umuyobozi wa Guinea, Mamadi Doumbouya, uri mu Rwanda aho yaje kwitabira inama ya Africa CEO Forum izabera i Kigali kuva ku itariki 14-15 Gicurasi 2026. Perezida Doumbouya na we yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.


Usibye aba bakuru b’ibihugu kandi, u Rwanda rwakiriye Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Robert Beugré Mambé, na we witabiriye inama ya Africa CEO Forum i Kigali. Yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean Damasce Bizimana.



