Amerika na Koreya y’Epfo byarashe missile byihorera kuri Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifatanyije n’icya Koreya y’Epfo, barashe ibisasu byo mu bwoko bwa missile mu nyanja; mu rwego rwo gusubiza Koreya ya Ruguru iheruka kurasa igisasu kigaca hejuru y’u Buyapani.

Ku wa Kabiri ni bwo Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa Intermediate-Range Ballistic Missile (IRBM) gica hejuru y’u Buyapani bwa mbere mu myaka itanu ishize. Ni ibyatumye u Buyapani buburira bamwe mu baturage babwo y’uko isaha n’isaha bakwimurwa mu gace batuyemo.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko mu rwego rwo gusubiza Koreya ya Ruguru, cyafatanyije na Amerika na bo barasa ibisasu mu nyanja y’u Buyapani.

Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi mu itangazo rihuriweho basohoye, bavuze ko barashe mu mazi missile zitagera ku ntera ndende zo mu bwoko bwa ATACMS.

Koreya y’Epfo cyakora cyo yavuze ko igisasu cyayo cyaje gupfuba, ibyatumye Igisirikare cyayo gisana imbabazi kubera ubwoba byateye abaturage bo mu gace ka Gangneung.

Igisirikare cya Korea y’Epfo kivuga ko iki gisasu nta we cyakomerekeje cyangwa ngo ahasige ubuzima, gusa gusaba imbabazi byabaye nyuma y’amasaha arindwi ibindi bisasu birashwe.

Ejo ku wa Kabiri bwo indege za Korea y’Epfo n’iza Amerika zakoze imyitozo yo kurasa ibisasu mu nyanja iri hagati y’Ubuyapani na Koreya ya Ruguru.

Ibihugu byombi bivuga ko byarashe biriya bisasu mu rwego rwo kwereka Koreya ya Ruguru ko bafite ubushobozi bwo kuba bayisubiza, nk’uko AFP yabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amerika na Koreya y’Epfo byarashe missile byihorera kuri Koreya ya Ruguru
    Asia umutekano wibihugu ntago umez nez

  2. Amerika na Koreya y’Epfo byarashe missile byihorera kuri Koreya ya Ruguru
    Asia umutekano wibihugu ntago umez nez

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *