Amerika: Perezida Trump yikomye Obama kuba ari we wihishe inyuma y’ibiri kumubaho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iyegura rya hato na hato ry’abayobozi batandukanye ndetse n’abaperezida bo mu bindi bihugu bakomeje kwibasira Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald trump, yatangaje ko ibiri kumubaho byose nta wundi ubyihishe inyuma utari uwahoze ari Perezida we Barack Obama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi Perezida Trump yabitangarije kuri televiziyo ya Fox TV, aho yavuze ko ibiri kubaho atari byo gusa perezida Obama yaba yihishe inyuma ahubwo ko ari na we wagiye ateza ibikorwa by’imyigaragambyo n’ibindi bigamije kwamagana Perezida Trump hirya no hino muri Amerika guhera mu kwezi kwashize.
Perezida Trump yatangaje ibi kandi nyuma y’uko mu minsi micye ishize yakiriye telefone z’abakuru b’ibihugu bya Mexico ndetse na Somalia bamusaba gucisha macye akagabanya amatwara ajyanye ku butegetsi, ibyo bo bise kumugira inama ariko we akabyita kumuvogera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Trump yagize ati “ndabyizeye neza Obama abyihishe inyuma kuko ibyinshi biri gukorwa n’abantu bo ku ruhande rwe, aba bantu be ni babi cyane haba no mu buryo bujyanye n’umutekano muri rusange, ariko nzakomeza kuko nziko ariko politiki imera.”
Ibi Perezida Trump yabihamije avuga ko ari abayobora imyigaragambyo ari n’abandi batagaragaza akabari ku mutima bose bari ku ruhande rwa perezida Obama utishimiye ingoma ye.
Trump yakomeje agira ati “aba bantu ba Obama turi guhangana na boa ho bagenda bahungabanya umutekano hose, turi gukorana n’inzego zitandukanye hirya no hino kandi tuzabibasha kuko tuzabakurikirana nk’abanyabyaha.”
Avuga kandi ko bitoroshye kuko bamwe bari no muri izo nzego bakorana ubwazo zirimo n’urwego rw’iperereza FBI kandi rukaba rutabasha kwishyira ku mugaragaro ubwarwo nk’uko Perezida Trump aherutse kubitangaza ku rubuga rwa Twitter.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Gashyantare 2017, nibwo uwo Perezida Trump yari yagize umunyamabanga w’igisirikare kirwanira mu mazi yeguye ku nshingano ze avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Iri yegura rikaba ryaraje rikurikira iry’abandi bayobozi bagera kuri 3 beguye guhera mu kwezi gushize bavuga ko batabashije gukurikiza amabwiriza ya Perezida Trump.
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *