Amerika: Urusengero rw’abirabura rwatwitswe n’abamamaza D.Trump rurakongoka

Sangiza iyi nkuru

Urusengero rwa gikirisitu ruzwi ku izina rya “Hopewell Missionary Baptist” ruherereye muri Mississipi, muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, iperereza riravuga ko rwatwitswe n’abari ku ruhande rw’umukandida Donald Trump, mu bisa n’imyigaragambyo ikangurira abantu kumutora muri iki cyumeru.
Uru rusengero rwakongowe n’inkongi y’umuriro ngo rwasengeragamo abafite inkomoko yo muri Afurika b’abirabura basaga ibihumbi 35, ubu bakaba batabaza inzego zibishinzwe muri kariya gace kubarenganura ngo babone ahandi basengera.
[ad id=”44145″]
Uretse kuba uru rusengero rugihagaze kubera rwari rufite inkuta z’amatafari ahiye, ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa dukesha iyi nkuru birerekana ko nta dirisha na rimwe cyangwa urugi rukirangwamo yemwe habe n’igisenge kuko byose byangijwe n’abo leta ikeka ko ari abashyigikiye Trump, kuko kuri izo nkuta zigihagaze handitseho amagambo manini abona neza agira ati “mutore Trump”

Uru rusengero rusengerwamo n’umubare munini w’Abirabura bafite inkomoko muri Afurika baba muri kariya gace

Inzego z’umutekano muri kariya gace ziri mu iperereza, aho ziri kubaza buri wese waba afitanye isano n’ibi bikorwa by’urwango rushingiye ku bwoko n’ibara ry’uruhu.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *