Arkansas Savvy Shields, ni we watorewe kuba Nyampinga wa Amerika, nyuma yo kwanikira bagenzi be 52 bari bahanganye kandi bamwe bari basanzwe bamenyereye iryo rushanwa kumurusha.

Kuri icyi Cyumweru taliki 11 Nzeli 2016, nibwo muri Amerika hatowe Nyampinga uhiga abandi mu bwiza maze Arkansas Savvy w’imyaka 21 y’amavuko yanikira bagenzi be nyuma yo kwitwara neza mu kubyina we n’itsinda rye mbere yo kwambikwa ikamba.
Uyu mukobwa nyuma yo kwambikwa ikamba kandi akaba yanahembwe ibihumbi 50,000 by’amadorari hiyongereyeho gutembera.

Mu mafoto agaragazwa na Dailymail, yerekana Savvy yifashe ku munwa ubwo yatungurwaga no guhamagarwa nk’umukobwa ubaye Nyampinga wa Amerika, ibirori byabereye muri atlantic City.
Betty Cantrell Nyampinga ucyuye igihe niwe wifashishijwe kwambika ikamba uyu Arkansas Savvy nawe ibisonga bye biramugaragira .


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


