Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), barimo n’umushinjacyaha mukuru warwo, Fatou Bensouda.
Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yashinje ICC “Kugerageza gushyira Abanyamerika mu bucamanza bwayo mu buryo butemewe n’amategeko.”
Amerika yafatiye ibihano bariya bayobozi, mu gihe ICC iri gukora iperereza rigamije kumenya niba igisirikare cya Amerika cyarakoreye ibyaha by’intambara muri Afghanistan.
Balkees Jarrah, Umujyanama Mukuru mu muryango Human Right Watch Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, yamaganye ibihano Amerika yafatiye abayobozi ba ICC avuga ko “Biteye isoni kubera ko Amerika yiyemeje ubutabera ku bakorewe ibyaha bikomeye”.
Yavuze ko ibihano bya Amerika byari bikwiye gufatirwa abahonyoza uburenganzira bwa Muntu, aho kugira ngo bihabwe ababuharanira.
Mike Pompeo ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru ku wa Gatatu w’iki cyumweru, yavuze ko abayobozi ba ICC bafatiwe ibihano barimo Umunya-Gambia Fatou Bensouda usanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa ruriya rukiko na Phakiso Mochochoko, Umuyobozi w’ubucamanza Mpanabyaha warwo.
Mu bihano bafatiwe harimo kutemererwa gukandagira ku butaka bwa Amerika, ndetse n’imitungo bafite muri icyo gihugu igafatirwa.
Mike Pompeo yise ICC ari urwego rwamunzwe na ruswa, ashimangira ko abazamagana ibihano rwafatiwe na bo bazahanwa.
Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Perezida Donald Trump wa Amerika yasohoye ibwirizwa rishyiriraho ibihano abayobozi b’urukiko rwa ICC.
Icyo gihe ubuyobozi bw’uru rukiko rwamaganye ibyo bihano, buvuga ko “Kugaba igitero kuri ICC ari ukugaba igitero ku nyungu z’abahohotewe n’ibyaha by’ubugizi bwa nabi, abenshi muri bo Urukiko ruhagarariye icyizere cyabo cya nyuma cyo guhabwa ubutabera.”
ICC yashyizweho n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 2002, ikaba ikora iperereza kandi igashyikiriza ubutabera abakurikiranweho Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara, ndetse ikaba inatanga umusanzu mu gihe abayobozi b’igihugu badashobora gukurikirana abakoze ibyo byaha.
Amasezerano ashyiraho ICC yemejwe n’ibihugu 123, gusa ibihugu birimo u Rwanda, Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubushinwa, Ubuhinde n’Uburusiya byanze yanze kujyamo.


