Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Alain Goetz, umushoramari w’Umubiligi kubera ubucuruzi bwa magendu ya zahabu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezidansi ya Amerika ishinja Goetz na Sosiyete ye yitwa African Gold Refinery (AGR) gukura zahabu muri muri RDC bakayinyuza mu Rwanda no muri Uganda, hanyuma amafaranga ayivuyemo agahabwa imitwe ihungabanya amahoro, umutekano n’ituze bya RDC; ndetse n’akarere iherereyemo.

Ni amakuru yemejwe na Brian Nelson, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe gukurikirana iterabwoba ndetse n’ubutasi mu by’imari.

Yagize ati: “Zahabu itemewe itanga isoko nini y’amafaranga ku mitwe yitwaje intwaro yo mu Burasirazuba bwa RDC aho igenzura ibirombe ndetse ikanakoresha abacukuzi. Alain Goetz n’abo bakorana bagize uruhare mu ntambara y’imitwe yitwaje intwaro bakira zahabu yo muri RDC batabanje kubaza aho yaturutse.”

AGR ishinjwa kuba kuva muri 2016 yaragiye igura zahabu mu birombe bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo, ari na yo mpamvu Goetz yafatiwe ibihano.

Imitwe Amerika yagaragaje nk’iyagiye igira imikoranire n’uriya mushoramari irimo iya Mai-Mai Yakutumba na Raia Mutomboki.

Kuba Alain Goetz yahanwe bisobanura ko niba hari imitungo afite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Company ye ya AGR igomba gufatirwa na Leta ya kiriya gihugu.

Goetz afitanye amahari na Leta y’u Rwanda

Uyu mugabo yafatiwe ibihano na Amerika mu gihe amaze iminsi afitanye umwuka mubi na Leta y’u Rwanda ahanini kubera imisoro ituruka mu bucuruzi bwa zahabu.

Uyu mwuka ushingiye ku ruganda rwa Aldango rwa mbere rwatunganyaga zahabu mu Rwanda Goetz yari afitemo imigabane ingana na 50%, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).

Mu minsi yashize uru ruganda rwatangiye kutumvikana n’inzego zishinzwe imisoro mu gihugu, kubera kutishyurira ku gihe.

Amakuru avuga ko mu mpera za 2019 Aldango yari imaze kugeramo Leta y’u Rwanda imisoro n’ibirarane bya miliyari 113 Frw yo guhera mu 2017 ubwo yatangiraga gukora.

Bivugwa ko RRA yagerageje kwegera ubuyobozi bw’uruganda ngo bwishyure, ariko Goetz akavuga ko adashobora kwishyura imisoro kuko ubwo yemererwaga gukorera mu Rwanda yasonewe.

Uyu mushoramari ngo yasabwe kwerekana inyandiko n’ibyangombwa ashingiraho avuga ko yasonewe imisoro arabibura, biba ngombwa ko ikibazo kizamurwa kigezwa mu nkiko.

Ku wa 27 Mutarama 2021 Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse burundu icyangombwa cya Aldango kiyemerera kohereza hanze zahabu yatunganyirijwe mu Rwanda, binajyanye n’uko iyi Company yakekwagaho kwivanga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu, bikaza kumenyekana kandi bigashyira icyasha ku Rwanda.

Mu nkiko hemejewe ko imitungo ya Aldango igurishwa hakishyurwa imisoro uruganda rutishyuye.

Mu itangazo Alain Goetz yanyujije ku rubuga rwa Aldango mu minsi ishize, yagaragaje ko yarenganyijwe na Leta y’u Rwanda, kuko mu byo yijejwe mbere yo gufata icyemezo cyo gushinga uruganda mu Rwanda bitubahirijwe.

Yavuze ko hari nk’aho yari yemerewe “gusonerwa imisoro kuko intego nyamukuru ya Aldango ari ukongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda.”

Umushoramari Goetz avuga ko yarenganyijwe na Guverinoma y’u Rwanda kandi ko azakomeza kujuririra icyo cyemezo kuko ifite ibimenyetso simusiga.

Amakuru ahari ni uko umushoramari Goetz ashobora kuba yaragannye inkiko mpuzamahanga zo mu Bufaransa kugira ngo zimurenganure.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda
    Arakina gukorana business n’abanukamishyo byose bijya mufuhago twa satani kagome

  2. Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda
    Arakina gukorana business n’abanukamishyo byose bijya mufuhago twa satani kagome

  3. Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda
    Murusheho kuduha ibyiza kd muba mwakoze cyaneee turabashima cuti zacu

  4. Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda
    Murusheho kuduha ibyiza kd muba mwakoze cyaneee turabashima cuti zacu

  5. Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda
    ndabona bitazoroha kabisa! Uyu mubiligi yavanaga forode muri DRC ayikorana n’imitwe yitwaje intwaro. Ikibazo kizaba kumenya aho iyo forode ya zahabu yagiye. Byavuzwe ko yayinyuzaga muri Uganda no mu Rwanda. Bibaye aribyo rero, Urwanda na Uganda nabyo byaba bifite uruhare rutaziguye mu gushyikira imitwe yiywaje intwaro bibinyujije mu mafaranga yavaga mu nganda zabyo! Biragaragara ko iki ikbazo kitazoroha!

  6. Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda
    ndabona bitazoroha kabisa! Uyu mubiligi yavanaga forode muri DRC ayikorana n’imitwe yitwaje intwaro. Ikibazo kizaba kumenya aho iyo forode ya zahabu yagiye. Byavuzwe ko yayinyuzaga muri Uganda no mu Rwanda. Bibaye aribyo rero, Urwanda na Uganda nabyo byaba bifite uruhare rutaziguye mu gushyikira imitwe yiywaje intwaro bibinyujije mu mafaranga yavaga mu nganda zabyo! Biragaragara ko iki ikbazo kitazoroha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *