382eb510-e20e-11f0-86ca-d5a596a95198.png

Amerika yagabye ibitero muri Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero byinshi byica ku nyeshyamba zo mu mutwe wa Islamic State, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Trump mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yijeje ko Amerika izagaba ibitero bishya kuri izo nyeshyamba mu gihe zaba zikomeje kwica abakristu.

Yanditse ati: “Nari naraburiye ibi byihebe ko nibidahagarika ubwicanyi bw’abakristu, bizishyura ikiguzi kinini kandi iri joro byacyishyuye. Minisiteri ishinzwe intambara yagabye ibitero byinshi byiza.”

Trump yunzemo ati: “Uyu mugoroba ku mabwiriza yanjye nk’Umugaba w’Ikirenga [w’ingabo], Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gikomeye kandi cyica mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, ku byihebe bigendera kuri Daesh (amahame akaze y’idini ya Islam) byibasira kandi bikica cyane cyane Abakristu b’inzirakarengane, ku rwego rutari rwaboneka mu myaka myinshi cyangwa ibinyejana byinshi.”

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika ziba muri Afurika bwasobanuye ko biriya bitero byagabwe ku busabe bwa Leta ya Nigeria.

Bwavuze ko ibyo bitero byasize hari abarwanyi benshi ba Islamic State biciwe muri Leta ya Sokota.

Umwe mu bayobozi ba Pentagon yavuze ko abarwanyi benshi bishwe bari bari mu kigo biriya byihebe byabagamo.

Umuyobozi wa Pentagon, Pete Hegseth, yavuze ko Amerika ishimira Nigeria ku bw’ubufatanye yagaragaje muri biriya bitero.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria na yo yemeje amakuru ya biriya bitero, ivuga ko byabaye mu rwego rw’ubufatanye mu by’umutekano busanzwe buri hagati ya Washington na Abuja. Ni ubufatanye yavuze ko buri mu rwego rwo gusangira amakuru y’ubutasi no guhuza ibikorwa mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ni ubwa mbere Amerika yari ikoreye ibikorwa bya gisirikare muri Nigeria.

Mu Ukwakira uyu mwaka Perezida Trump yari yatanze umuburo w’uko igihugu cye gishobora gukorera ibikorwa bya muri Nigeria mu rwego rwo kurengera abakristu barimo bicwa.

Icyo gihe kandi yashinje Leta ya Nigeria kutagira icyo ikora ngo irengere abaturage barimo bahohoterwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *