Igisirikare cya Amerika cyavuze ko cyagerageje misile (hypersonic missile) ifite umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro eshanu kivuga ko iyi ntwaro yageragejwe neza bwa mbere nyuma yo kugeragezwa gatatu ipfuba.
Ku wa mbere, ingabo zirwanira mu kirere zatangaje iri gerageza, zivuga ko ryakozwe mu mpera z’icyumweru hafi y’ikigo cya Edwards Air Force Base muri California. Indege itwara za bombe ya B-52 Stratofortress ni yo yarekuye iki gisasu ku nkombe y’amajyepfo ya California nk’uko tubikesha Russian Today.
Igisirikare cyagize kiti: “Nyuma yo gutandukana n’indege, booster ya ARRW yakongeje kandi itwikwa mu gihe giteganijwe, igera ku muvuduko wa hypersonic ukubye inshuro eshanu umuvuduko w’ijwi”. Brig. Gen. Heath Collins, umuyobozi mukuru wa gahunda z’ingabo zirwanira mu kirere, yavuze ko iri gerageza ari “ikintu gikomeye cyagezweho.”
Pentagon ariko yanavuze ko sisitemu yo kongera imbaraga ishobora gutuma muri ‘theory’ igisasu kigera ku muvuduko wa Mach 20, cyangwa inshuro zikubye 20 umuvuduko w’ijwi.
Abayobozi ntibagaragaje aho misile yabashije kugera ubwo yaraswaga, ariko igisirikare cyari cyateganyije ko ishobora kugera mu birometero 1.609.


