Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibicishije mu muryango USAID, yakuyeho inkunga yageneraga u Burundi yacishaga mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Mu ibaruwa yagejejwe ku munyamabanga mukuru wa EAC, Libérat Mpfumukeko, bwamenyeshejwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse iyi nkunga zageneraga u Burundi zibicishije muri uyu muryango USAID.
U Burundi buhagarikiwe iyi nkunga bushinjwa kutubahiriza amabwiriza ngombwa yo kurwanya icuruzwa ry’abantu. U Burundi bukaba buri mu bihugu bikiri hasi cyane ugereranije n’ibindi bihugu byo ku Isi mu kurwanya iri curuzwa ry’abantu.
VOA itangaza ko iyi baruwa yandikiwe ubunyamabanga bwa EAC ku itariki ya 1 Nyakanga 2019, iyi nkunga yacishwaga muri EAC ngo n’abakoze bayo ntibaba bemerewe kuyikoresha mu ngendo bakorera mu Burundi cyangwa n’izindi nama zibera mu bindi bihugu.
Amasezerano yo muri uyu mugambi w’imyaka itanu yari agizwe n’amafaranga yo gufasha mu guhanahana ibicuruzwa, guteza imbere ibidukikije, ubuhinzi ndetse n’ibirebana n’ubuzima n’ibindi.
Iyi baruwa kandi imenyesha u Burundi ko buhagarikiwe inkunga, ije mu gihe u Burundi bumaze igihe bushinjwa kutitabira inama zihuza abagize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
i.


