Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse ibihugu bya Ethiopia, Mali na Guinea muri gahunda y’ubucuruzi itagira amahoro ya AGOA kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no guhirika ubutegetsi.
Ku wa Gatandatu, uhagarariye ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USTR) yatangaje ko yahagaritse ibihugu bitatu mu masezrano y’ubucuruzi ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) “kubera ibikorwa byakozwe na buri guverinoma muri izi binyuranyije na Sitati ya AGOA”.
Yavuze ko Amerika ihangayikishijwe cyane n’uko ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu rizwi ku rwego mpuzamahanga rikorwa na guverinoma ya Ethiopia n’izindi mpande mu makimbirane yo mu majyaruguru ya Etiyopiya ”, ndetse n’ihinduka rya guverinoma ridakurikije itegeko nshinga muri Guinea na Mali ”.
Nta bisobanuro byatanzwe na ambasade ya Washington muri ibyo bihugu bitatu bya Afurika nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Amategeko agenga ubucuruzi ya AGOA aha ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kwinjiza ibicuruzwa byabyo ku isoko rya Amerika nta musoro bisabwe mu gihe byujuje ibisabwa, nko gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi n’ishoramari muri Amerika no guteza imbere politiki idaheza.
Muri 2020, ibihugu 38 byari byemerewe muri AGOA. Mu 2018 u butegetsi bwa Donald Trump bwahagaritse u Rwanda muri AGOA nyuma yaho ruzamuye cyane amahoro rwaka ku myenda n’inkweto byambawe biva mu mahanga bizwi cyane ku izina rya caguwa.
Mu itangazo ryashyize ahagaragara ku wa Gatandatu, USTR yavuze ko Ethiopia, Mali na Guinea bishobora kongera gusubira muri AGOA mu gihe byakuzuza ibiteganywa na sitati iyigenga.


