Amerika ivuga ko igiye gucubya umuriro mu burasirazuba bwo hagati nyuma y’uko hari ubwoba ko Irani ishobora kwihimura kuri Isiraheli nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas Ismail Haniyeh muri Tehran.
Ku wa kabiri, Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield yabwiye akanama gashinzwe umutekano ku isi i New York , ko Amerika ishaka gukumira no kwirinda igitero icyo ari cyo cyose kizaza kizagabwa kuri Israel.
Ambasaderi w’iki gihugu muri Loni, yavuze ko Amerika ifite intego yo gucubya umuriro mu burasirazuba bwo hagati, kuko bitabaye ibyo umuriro wagurumana.
Leta ya Iran na yo iheruka gutangaza ko nta bwoba na buke ifite ngo nubwo iki gihugu cy’igihangange gishaka kwitambika imbere umugambi wayo wo kwihorera kuri Israel iherutse kwivugana uwari umuyobozi mukuru wa Hamas, akaba inshuti y’iki gihugu cya Iran.
Ni nyuma y’uko Amerika yohereje abasirikare benshi bashobora kuzafasha Amerika guhangana n’ibyo bitero mu gihe Iran yaramuka ibigabye.
Imwe mu ntwaro Amerika ishaka gukoresha icubya umwuka mubi hagati y’izi mpande ni ibiganiro bishya biteganyijwe kubera i Doha cyangwa i Cairo kuri uyu wa Kane, gusa hari Amakuru avuga ko umuyobozi wa Hamas, Ahmad Abdul Hadi, yatangaje ko Hamas itazitabira ibiganiro.


