Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya drone ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma, zivuga ko kugaba ibitero ahantu hatuwe n’abaturage bitemewe.
Mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe ni bwo i Goma hagabwe igitero cya drone.
Umutwe wa AFC/M23 ugenzura uriya mujyi washinje y’ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ari bwo buri inyuma ya kiriya gitero cyaguyemo abantu batatu, barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ndetse n’abaturage babiri.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu Ishami ryazo rishinzwe Afurika, zavuze ko kiriya gitero cyongeye kongera ku mibabaro yatewe n’impfu zikomeje kwibasira abaturage benshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Zakomeje ziti: “Turihanganisha byimazeyo imiryango yabo (abapfuye), inshuti zabo n’abo bakoranaga. Turasaba impande zose ziri mu makimbirane kubahiriza inshingano zo kurinda abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’abakora ibikorwa by’ubutabazi.”
Zunzemo ko “ibitero bigabwa mu bice bituwemo n’abaturage ntibyemewe na gato.”
Amerika ivuga ko yizeye ko impande zose ziri mu makimbirane yo muri RDC zizubahiriza ibyo ziyemeje.
Guverinoma ya RDC mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu, yavuze ko yababajwe “n’iturika ryabereye i Goma ku wa 11 Werurwe 2026 ryahitanye abantu kandi rikangiza byinshi.”
Yihanganishije umuryango wa Karine Buisset, ishima uruhare rw’abakozi b’imiryango itanga ubutabazi bakomeje gufasha abaturage mu bihe bikomeye by’intambara.
Kinshasa yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye kiriya gitero, ariko ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko cyari kigambiriye abayobozi bakuru bayo.
RDC yongeye gushimangira ko yubahiriza amategeko mpuzamahanga arinda abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi, ivuga ko kurinda abaturage bisaba ko ingabo z’Rwanda n’abo ivuga ko bafatanyije na zo barimo AFC/M23 bava “mu bice bya Congo bigaruriye.”
Yunzemo ko izakomeza gukorana na Loni n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ukuri ku byabaye kumenyekane kandi abaturage barindwe neza.


