Igisirikare cya Amerika cyibwe Drone 4

Ikigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fort Campbell, cyatangaje ko hari abantu bataramenyekana bibye drones enye za gisirikare, maze gisaba ubufasha bw’abaturage kugira ngo bafashe mu kubafata. Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya United States Army, Ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare rizwi nka United States Army Criminal Investigation Division ryatangaje ko uzatanga amakuru azatuma […]
Abarundi 74 bari mu buhungiro mu Rwanda batashye ku bushake

Kuri uyu wa Kane, itariki 12 Werurwe 2026, ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi mu Rwanda , Impunzi 74 z’Abarundi zafashijwe gutahuka ku bushake zinyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera. Kuva mu 2020, impunzi z’Abarundi zirenga 30.000 zasubiye mu gihugu cyazo, mu gihe u Rwanda rukomeje gucumbikira abandi barenga 50.000 bahunze […]
AU yamaganye igitero cya FARDC i Goma

Kuri uyu wa Kane, Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU) wamaganye igitero cy’indege zitagira abapilote cyahitanye abasivili i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, usaba impande zigira uruhare mu ntambara ikomeje kubera muri ako karere kwifata kandi usaba ko habaho iperereza ritabogamye kuri iki kibazo. Mu itangazo rye, Mahmoud Ali Youssouf, Perezida […]
Stephen Constantine yongeye kugirwa umutoza mukuru w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko Stephen Constantine yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Uyu mutoza w’Umwongereza w’imyaka 63 si mushya kuri iyi kipe, kuko yayitoje hagati ya 2014 na 2015 mbere yo kongera kuyigarukaho kuri ubu. FERWAFA ivuga ko ashyizwe kuri uyu mwanya mu rwego rwo gukomeza kubaka no kuzamura […]
Inkunga EU yateraga Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique yaba igiye guhagarara

Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe bireba yatangajwe n’Ikinyamakuru Bloomberg kuri uyu wa Kane, itariki 12 Werurwe, aravuga ko inkunga y’amafaranga Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi watangaga mu kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na Leta ya Kisilamu muri Mozambique, izahagarara muri Gicurasi kandi nta gahunda yo kongera igihe nk’uko abantu begereye iyi dosiye babitangaje. Uyu muryango mu […]
Umuvugizi wa Guverinoma yagaragaje ko igitero cy’i Goma gishimangira impungenge z’u Rwanda

Mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugarukwa ku gitero cya drones cyagabwe i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Werurwe, cyanahitanye Umufaransakazi wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda we aravuga ko kigaragaza ikibazo cy’umutekano kikiri hafi y’umupaka w’u Rwanda. Abinyujije […]
Iran yibasiye Israel mu bitero bishya ikomeza no gufunga umuhora wa Hormuz

Kuri uyu wa Kane, Iran yagabye ibitero bishya bya drone na misile mu gihe intambara yegereje ibyumweru bibiri. Muri Israel, humvikanye impanda ziteguza ibitero byo mu kirere mu gihe abayobozi baburiye abaturage ko hari ibisasu biri guturuka muri Iran, ari na ko ibihugu byo mu kigobe byiteguye kugabwaho ibindi bitero. Ku munsi wa 13 w’intambara […]
FBI yaburiye Amerika ko Iran ishobora kurasa ku butaka bwayo

Urwego Rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwatanze umuburo w’uko Iran ishobora kugaba igitero gitunguranye muri leta ya California. Abashinzwe iperereza mu nzego z’umutekano za Amerika na California babwiye CBS ko nta gihamya cyangwa amakuru yihariye agaragaza ko icyo igitero cyegereje. Icyakora bavuga ko hari inyandiko ishingiye ku makuru yatanzwe mbere y’uko […]
Senegal: Hatowe itegeko rikaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Werurwe, abadepite bo muri Senegal bemeje itegeko rikaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina benshi bazi nk’”abatinganyi”. Ivugurura ry’ingingo ya 19 y’igitabo cy’amategeko ahana riteganya gukuba kabiri ibihano by’igifungo ku bantu bafatiwe mu bikorwa byo kuryamana bahuje ibitsina. Mu gihe muri Senegal hagenda hafatwa abantu bashinjwa kuryamana bahuje igitsina, […]
Perezida Kagame yakurikiranye umukino PSG yatsinzemo Chelsea

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, umukunzi ukomeye w’Umupira w’amaguru, yitabiriye umukino wa UEFA champions Ligue wahuje ikipe ya PSG na Chelsea kuri uyu wa Gatatu ushize. Muri uyu mukino ikipe ya PSG yatsinzemo Chelsea 5-2, yatsinze ibitego byinshi bitinze kugirango yizigamire mbere y’umukino wa kabiri mu gushaka itike ya kimwe cya kane cy’irangiza. Ikipe ya […]
Jenerali wa Amerika yaburiwe irengero

Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziri gushakisha Maj. Gen (Rtd) William Neil McCasland wahoze mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika, nyuma yo kuburirwa irengero ari mu mujyi wa Albuquerque muri Leta ya New Mexico. CNN yatangaje ko uriya Jenerali w’imyaka 68 yaburiwe irengero ku wa 27 Gashyantare 2026, nyuma yo kuva […]
Amerika yamaganye igitero cya drone cyagabwe i Goma

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya drone ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma, zivuga ko kugaba ibitero ahantu hatuwe n’abaturage bitemewe. Mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe ni bwo i Goma hagabwe igitero cya drone. Umutwe wa AFC/M23 ugenzura uriya mujyi […]