130409-f-jz004-207_copy_1319x1175

Jenerali wa Amerika yaburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziri gushakisha Maj. Gen (Rtd) William Neil McCasland wahoze mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika, nyuma yo kuburirwa irengero ari mu mujyi wa Albuquerque muri Leta ya New Mexico.

CNN yatangaje ko uriya Jenerali w’imyaka 68 yaburiwe irengero ku wa 27 Gashyantare 2026, nyuma yo kuva iwe agenda n’amaguru. Kuva icyo gihe nta makuru yigeze atangwa kuho yaba ari cyangwa ngo avugane n’umuryango we.

Abashinzwe iperereza bavuga ko McCasland yasize telefone ye igendanwa mu rugo, ibintu byatumye umuryango we n’inzego z’umutekano bagira impungenge ku buzima bwe.

Kuri ubu ibikorwa byo kumushakisha bikomeje gushyirwamo imbaraga n’Urwego Rushinzwe Iperereza muri Amerika (FBI), ku bufatanye n’abashinzwe umutekano bo mu gace ka Bernalillo County.

Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, McCasland yari yarabaye umuyobozi wa Air Force Research Laboratory, ikigo gikomeye cya gisirikare cya Amerika gishinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Kubura kwe kwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera ko yigeze kuyobora ibigo bya gisirikare bikunze kuvugwaho mu nkuru z’ikorwa ry’ubushakashatsi ku biremwa bitazwi byo mu kirere (ibivejuru).

Icyakora, inzego zishinzwe iperereza zivuga ko kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko kubura kwe kwaba gufitanye isano n’izo nkuru.

Abayobozi muri Amerika basaba umuntu wese waba afite amakuru ku irengero rya McCasland kuyageza ku nzego z’umutekano mu gihe ibikorwa byo kumushakisha bikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *