Urwego Rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwatanze umuburo w’uko Iran ishobora kugaba igitero gitunguranye muri leta ya California.
Abashinzwe iperereza mu nzego z’umutekano za Amerika na California babwiye CBS ko nta gihamya cyangwa amakuru yihariye agaragaza ko icyo igitero cyegereje.
Icyakora bavuga ko hari inyandiko ishingiye ku makuru yatanzwe mbere y’uko amakimbirane na Iran arushaho gukaza umurego igaragaza ko Calfornia ishobora guterwa.
Guverineri wa California Gavin Newsom yanditse ku rubuga X ati: “Nubwo nta makuru dufite agaragaza ko hari igitero cyegereje muri iki gihe, twiteguye guhangana n’ikibazo cyose cyabaho kuri leta yacu.”
Perezida Donald Trump ubwo yabazwaga ku makuru y’igitero bivugwa ko Iran ishobora kugaba, yagize ati: “Birimo gukorwaho iperereza, ariko muri iki gihe hari ibintu byinshi birimo bityo icyo dukora ni ukubyakira uko bije”.


