Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanenze Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, nyuma yo gutangaza ko abatinganyi bakwiye kujya bahurizwa muri Stade bagaterwa amabuye.
Mu kwezi gushize ni bwo Perezida Ndayishimiye waganiraga n’abanyamakuru yatanze iki cyifuzo.
Icyo gihe yavuze ko muri Bibiliya harimo urugero ruvuga uko Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera ubutinganyi bwahabaga, mbere yo gushimangira ati: “abo bantu tubabonye mu Burundi bakwiye kubajyana kuri Stade bakabatera amabuye, kandi nta cyaha baba bakoze.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Matthew Miller usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yazo, yanenze Perezida Ndayishimiye ku bwo kwibasira igice kimwe cy’Abarundi.
Ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibabajwe cyane n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye yibasira igice kimwe cy’Abarundi bahohoterwa ndetse bakanafatwa nk’imburamumaro.”
Amerika yaboneyeho gusaba abayobozi bose bo mu Burundi kubahiriza “icyubahiro cyihariye n’uburenganzira ntavogerwa” ku Barundi bose; by’umwihariko biciye mu kubaha ubutabera bungana.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizigeze zitangaza niba hari ibihano ziteganya gufatira abategetsi b’u Burundi mu gihe baba bakomeje kwibasira abatinganyi.
Ni nyuma yo gufatira ibihano abo muri Uganda kubera umushinga w’itegeko rihana bariya babana bahuje ibitsina icyo gihugu cyemeje.
Perezida Ndayishimiye cyakora mu kwezi gushize wananenze ibihugu by’ibihangange bikangisha guhagarikira imfashanyo bigenera ibikennye ku bwo kwanga kwemera ubutinganyi, abimenyesha ko bishatse byayihagarika.
Ati: “Imfashanyo bazayitwime. Ndababwira ko niba ushaka kwikorera umuvumo wemerera ababana bahuje ibitsina.”
Amerika yikomye Perezida w’u Burundi mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari warazambye muri 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu waherukaga gusubira mu buryo.
Muri 2022 Amerika yemereye u Burundi inkunga izamara imyaka itanu, nyuma yo gukuraho ibihano yari yarabufatiye mu myaka irindwi yari ishize.



3 Responses
Amerika yamaganye Perezida Ndayishimiye
Amerika yigize umuvugizi winkozi zikibi President Eva ibyoyavuze nubutenganzira bwe ahubwo Amerika nihe visa abatinganyi bose bisi bigire iwabo ariko ntitegeke abantu bose kwemera ubutinganyi
Amerika yamaganye Perezida Ndayishimiye
Turambiwe imperialism
Gute igihugu gihatira ikindi kwakira no kwinjiza imico yacy
Ntakosa Ndayishimiye afite mukwanga ubutinganyi.
Gusa ikosa afite ntemeranya nawe n’ugusebya uRwanda ngo rucumbikiye rukanatera inkunga abamurwanya!!!
Murakoze.
Amerika yamaganye Perezida Ndayishimiye
Bamwamagana ku by’ubutinganyi byo kwiyerurutsa ariko ntibashobora kumwamagana kuri génocide akora muri Nord Kivu kuko na bo bayishyigikiye nk’uko bari banze kuvuga kuri génocide yskorerwaga abatutsi muri 1994, kugeza nabonye ko batakibigaruye kuko ingabo za RPF bari bahanganye no kuyihagarika kandi babigeze kure.