Leta zunze Ubumwe z’Amerika zarekuye imfungwa 2 zikomoka mu gihugu cya Libya zari zifungiwe muri gereza ya Guantanamo ho mu gihugu cya Cuba. Abo bagabo bahoze mu batavuga rumwe n’uwahoze ari perezida wa Libya Muammar Kadafi.
Abo bagabo babiri bitwa Omar Khalif Mohammed Abu Baker ndetse na Salem Abdu Salam Ghereby, bari bamaze imyaka 14 bafungiwe mur’iyo gereza bataracirwa urubanza. Aba bantu bakaba bafunguwe kuri uyu wa Mbere bahita boherezwa muri Senegal.

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko muri gereza ya Guantanamo hasigayemo imfungwa 89 mu gihe perezida Obama arimo aragerageza uko iyo gereza yafungwa mbere y’uko asoza manda ye muri Mutarama umwaka utaha.
Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko abategetsi ba gisirikare bateganya gufungura izindi mbohe 10 zivuye muri iyo gereza.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch rirashimira ubushake bwa perezida Obama rivuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko iyi gereza yagiye ivugwaho gukorerwamo iyicarubozo igiye gufungwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


