Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha zivuga ko ruha umutwe wa M23, no kuvana bwangu muri RDC ingabo zivuga ko ruhafite.

Ni ubusabe Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa.

Iyo Ambasade mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishyize imbere gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa bazo bo mu karere, kugira ngo urugomo rukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa RDC ruhagarare.

Yavuze ko isaba imitwe yitwaje intwaro yose “guhagarika imirwano no kurambika hasi intwaro, by’umwihariko M23 yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe kirekire ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uyu mutwe, burimo n’ubwa gisirikare.

Ni ibirego cyakora rwo rwakunze guhakana, ahubwo rugashinja Leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR umaze igihe ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano ndetse no gukuraho ubutegetsi buriho.

Raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC zimaze igihe zisohora cyakora zishimangira ibirego buri gihugu gishinja ikindi.

Ambasade ya Amerika mu itangazo ryayo kandi “yongeye gusaba u Rwanda guhagarika guha ubufasha M23 no kuvana bwangu ku butaka bwa RDC ingabo zarwo”.

Amerika ivuga ko ubufasha u Rwanda ruha M23 nta kindi bumara kitari “gukomeza guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC”.

Iki gihugu cyokeje u Rwanda igitutu mu gihe na cyo gikomeje kucyotswa n’abanye-Congo bagishinja kuba ari cyo cyihishe inyuma y’umutekano muke ndetse n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gihugu cyabo.

Washington ishinjwa kuba ari yo yaba ituma u Rwanda gufasha M23 kubera inyungu ikura muri RDC.

Igitutu cyongeye kuzamuka nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko imihanda ihuza umujyi wa Goma n’ibindi bice byo mu burasirazuba bwa RDC.

Kuri ubu hari impungenge z’uko kwigarurira iyo mihanda bishobora gutuma uyu mutwe uniga burundu Goma, hanyuma ukaba wakwigarurira uyu mujyi utuwe n’ababarirwa muri miliyoni ebyiri nta mirwano ibayeho hagati yawo n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC bahanganye mu ntambara.

Soma Izindi Nkuru

7 Responses

  1. Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
    Ariko iryo tangazo nibura mwaribonye murarigenzura musanga niryo koko ryasohowe na Leta zunze ubumwe za America murangije mukora iyi nkuru mufite facts kweli?

  2. Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
    Ubwo se mu by’ukuri turemera ibihe tureke ibihe?Umuryango.com wo uravuga ko ari “ibihimbano”,naho mwe mukagaragaza ko ari ukuri;muraducanga pe

    1. Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
      kombona ibindibuhugu uko bikurikirana urwanda rurikumwanyawakangahe? mugisirikare

  3. Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
    Ariko na Amerika ifasha Israel kandi igatera ibihugu byinshi: Afghanistan,Irak,Syria,etc…Yateye atomic bombs zica abantu benshi muli Japan.Imana yaturemye itubuza kurwana.Ndetse ikavuga ko ku munsi w’imperuka izatwika intwaro zose,hamwe n’abantu bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.

  4. Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
    Birababaje kubona abntu mwiyita abanyamakuru mutazi kugenzura inkuru z’ukuri na propaganda za Leta ya Congo. Ibi ni ibihuha

    1. Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
      Fredaus, ko Uzi ukuri kutubwire.Abantu baceceka ariko ntibapfuke amaso

  5. Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
    Ahubwo twakwibaza niba Amerika ishyigikiye nayo FDLR ko igaruka igasoza umugambi wayo wa jenocide yakorewe abatutsi. Kuki idasaba RDC kwitabdukanya na FDLR ikareba ko hari ikindi twaba dupfa na DRC. Ikibazo gifite inkomoko mu w’i 1994, ubwo ZAIRE yemereraga FAR n’interahamwe kwambuka umupaka bahunga ukabarekera intwaro zabo binyuranye n’amahame mpuzamahanga agenga impunzi. Kuva icyo gihe, abatutsi b’ababyekongo FDLR yabakomerejeho umugambi yayo ndetse inayigisha abanyenkongo ibiri kuba akaba ari ingaruka zifite imizi y’icyo gihe n’uko bakiriwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *