Antony Blinken , Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yasabye umukuru wa Hamas guhagarika intambara.
Yanavuze ko kandi bari gukora gukora ibishoboka byose ngo hatazavuka intambara yeruye hagati ya Isirayeli n’abarwanyi ba Hezbollah bafite ibirindiro mu majyepfo ya Libani.
Mu mboni za Blinken asanga hari ibimenyetso byeruye, bigaragaza ko intambara ishoboka, ariko nanone impande zose zikaba zitabyifuza.
Ku ruhande rwa Libani, abona ko impamvu ya mbere badashaka intambara ari bo yabanza kuzahaza kurusha abandi naho ku ruhande rwa Irani akabona ko idashaka ko iyi ntambara yaba kubera ko ifite inyungu z’uko umutwe wa Hezbollah udatsembwaho kuko iwukeneye nk’iturufu ishobora gukina igihe icyo ari cyo cyose.
Aya magambo Blinken ayavuze mu gihe Isirayeli yerekana ibimenyetso byo kugabanya ingabo zayo mu ntara ya Gaza mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’abarwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Irani mu majyaruguru y’igihugu.
Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yasabye umukuru wa Hamasi muri Gaza, Yahya Sinwar, kwemera ubusabe bw’Amerika bwo guhagarika intambara, avuga ko Amerika yiteguye kuzaba intashyikirwa mu bikorwa byo gusana ibyangijwe n’intambara muri Gaza.
I Yerusalemu, ministri w’intebe Benjamin Netanyahu ejo kuwa mbere we yavuze ko Isirayeli ikomeje ibikorwa byo gutsemba ingufu z’umutwe w’abarwanyi ba Hamasi nyuma y’amezi 9 ashize impande zombi zihanganye.


