Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje amabwiriza mashya akakaye ku bantu baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda na Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje gufata intera mu karere.
Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere cyatangiye gukoresha itegeko rya “Title 42”, ryemerera Amerika kugabanya cyangwa gukumira bantu baturuka mu bihugu byugarijwe n’indwara z’ibyorezo kuyinjiramo.
Aya mabwiriza azamara nibura iminsi 30, akaba areba cyane cyane abantu batari Abanyamerika bakoreye ingendo muri RDC, Uganda cyangwa Sudani y’Epfo byibura mu byumweru bitatu bishize.
CDC yavuze ko izakaza igenzura ry’ubuzima ku bantu binjira muri Amerika baturutse muri ibyo bihugu, mu gihe bamwe bashobora no gukumirwa kwinjira muri kiriya gihugu.
Ibi bibaye mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryamaze gutangaza ko Ebola iri muri RDC no muri Uganda ari ikibazo gihangayikishije ubuzima bw’Isi.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko abantu babarirwa mu 116 biganjemo abo mu ntara ya Ituri no mu mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru ari bo bamaze guhitanwa na Ebola muri iki gihugu, mu gihe abarenga 300 bakekwaho kuyandura.
Muri Uganda ho hamaze kwemezwa abantu babiri banduye Ebola i Kampala, barimo umuntu umwe wahitanywe na yo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryavuze ko icyorezo kiri guterwa n’ubwoko bwa Ebola bwa “Bundibugyo”, bukaba butarabonerwa urukingo cyangwa imiti yihariye yemewe.
Ubu bwoko bwa Ebola bushobora guhitana hagati ya 25% na 40% by’ababwandura.
Amerika kandi yasohoye amabwiriza abuza abaturage bayo gukorera ingendo zitari ngombwa muri RDC no muri Uganda, mu gihe Ambasade yayo i Kampala yahagaritse by’agateganyo serivisi zo gutanga visa kubera ubwoba bw’ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu rwego rwo guhangana na Ebola, OMS yamaze kohereza muri Bunia, mu Burasirazuba bwa RDC, toni zirindwi z’ibikoresho by’ubutabazi birimo imyambaro y’ubwirinzi, amahema n’ibitanda byo kwakira abarwayi.


