WCXELWHBNVCC7JFPSXXOIBGU6Y

Amerika yategetse RDC ko abakinnyi bayo batanyura i Kinshasa bayerekezamo

Sangiza iyi nkuru

Gahunda z’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahungabanyijwe n’icyorezo cya Ebola kibasiye iki gihugu, mu gihe iri mu myiteguro ya nyuma yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizatangira mu kwezi gutaha.

Abakinnyi ba Les Leopards bagombaga guhurira i Kinshasa ku cyumweru tariki 25 z’uku kwezi, maze mu muhango ukomeye kuri stade ya Tata Raphaël i Kinshasa Perezida Tshisekedi agashyikiriza kapiteni w’iyi kipe Chancel Mbemba ibendera ry’igihugu imbere y’abafana ibihumbi.

Ikipe ya Les Léopards itozwa n’umutoza wayo Sébastien Desabre igizwe na benshi bakina kandi baba ku mugabane w’Uburayi.

Amakuru yemeza ko leta ya Amerika yategetse ko iyo kipe itanyura i Kinshasa mbere yo kwerekeza ku butaka bwayo.

Mu rwego rwo kurinda iyi kipe Ebola, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Kinshasa (FECOFA), ryatangaje ko iriya gahunda yari iteganyijwe gisubitswe.

Iyi kipe izahurira mu Bubiligi, aho biteganyijwe ko izishimirwa n’abafana benshi mu muhango mbere y’uko yerekeza muri Amerika.

Congo isubiye mu gikombe cy’isi nyuma y’imyaka irenga 50, umukino wayo wa mbere izawukina na Portugal tariki 17 z’ukwezi gutaha mu mujyi wa Houston, Texas.

Iyi kipe iri mu itsinda K aho iri kumwe kandi na Colombia na Uzbekistan.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *