Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) i Mocímboa da Praia

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, CristĂłvĂŁo Artur Chume, uyu munsi yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri i MocĂ­mboa da Praia. Yari aherekejwe na Brigadier General Tomás Francisco JoĂŁo Mponha, Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka (FADM), hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru. Minisitiri w’Ingabo n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RSF n’Umuyobozi […]

Masisi: FARDC irigamba gufata agace ka Kinigi

Umujyi muto wa Kinigi, uherereye mu Murenge wa Katoy (Teritwari ya Masisi) iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wafashwe n’Ingabo za FARDC, zifashijwe n’inyeshyamba za Wazalendo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Gicurasi, nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za AFC/M23. Nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, […]

Drone za M23 zashegeshe FARDC muri Minembwe

Ingabo za AFC/M23 zakubitiye ahababaza ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bayo mu bice bya Minembwe, mu gitero gikomeye cya drone cyasize ririya huriro ritakaje abasirikare. Ni mu bitero AFC/M23 yagabye mu gace ka Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amashusho akomeje gukwirakwira ku […]

Philippines: Leta yategetse guta muri yombi senateri ushakishwa na ICC

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma ya Philippines yategetse inzego zishinzwe kubahiriza amategeko guta muri yombi Senateri Ronald dela Rosa, ushakishwa na ICC kubera uruhare yagize mu “ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge” y’uwahoze ari perezida, Rodrigo Duterte. Minisitiri w’Ubutabera, Fredderick Vida, yatangarije abanyamakuru ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko muri Philippines “ubu zifite inshingano zo gushyira mu bikorwa […]

FARDC yashinje AFC/M23 gusenya ibitaro muri Fizi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Gicurasi 2026, ko hakomeje ibitero cyitirira umutwe wa AFC / M23 mu misozi ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko Igisirikare cya Congo kibitangaza, ngo ibitero byinshi by’indege zitagira abapilote […]

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatican

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Gicurasi 2026, i Vatikani, mbere yo gushyikiriza Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican, Ambasaderi w’u Rwanda wagenwe na leta, Urujeni Bakuramutsa, yabonanye na Cardinal Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta, nyuma yo gushyikiriza kopi z’ibyangombwa bye Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher, Umunyamabanga ushinzwe […]

Ingabo za Kinshasa zakajije umurego mu bitero mu bice bituwe cyane bya Katoyi

Kuva ku wa Gatatu, itariki 20 Gicurasi 2026, saa mbiri z’ijoro kugeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Gicurasi 2026, saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu (5h45) za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye urukurikirane rw’ibitero byica kandi by’ubunyamaswa byibasiye abaturage b’abasivili batuye mu turere dutuwe cyane twa Gakenke, Kalingi, Kalonge, […]

Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye kuyobora EASF

Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora umutwe wa Eastern Africa Standby Force (EASF), asimbuye Brig Gen Paul Kahuria Njema wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya. Uyu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye nyuma y’uko Brig Gen Njema asoje manda ye nk’Umuyobozi wa EASF, umwe mu mitwe ihuriweho n’ibihugu byo mu karere […]

Kenya: Abana b’ingimbi n’abangavu bakoze imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane bakomorewe

Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya, kuwa Gatatu rwategetse ko ingingo zimwe z’itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zitagomba gukora ku bana (teens/ adolescents) b’imyaka yegeranye bakoze imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane bwabo. Ni icyemezo impirimbanyi ziteze ko kigiye kugena bushya uko iki gihugu gifata ibibazo by’imyifatire n’imibanire mu ngimbi n’abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure. Uru rubanza rwashinzwe […]

Muri RDC hashinzwe ihuriro ryo kwitambika Tshisekedi ngo adahindura Itegeko Nshinga

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imiryango ya sosiyete sivile, bashinze ihuriro ryiswe ‘Coalition Article 64’ rigamije kwitambika Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi ngo adahindura Itegeko Nshinga. Iri huriro ryatangajwe ku mugaragaro ku wa 19 Gicurasi 2026. Ryashinzwe hagendewe ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC ivuga ko “abaturage bafite inshingano […]

Putin na Xi Jinping mu rugamba rwo guca intege idolari

Perezida w’Ubushinwa , Xi Jinping, yakiriye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu nama ikomeye yabereye i Beijing, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Iyo nama yabaye nyuma y’igihe gito Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuye mu ruzinduko rukomeye mu Bushinwa rwari rugamije kuganira ku bibazo by’ubucuruzi n’umutekano. Ariko abasesenguzi bavuga […]

Uwayoboye Cuba arashinjwa na Amerika kuyihanurira indege

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibirego bikomeye bishinja uwahoze ayobora Cuba, RaĂşl Castro, uruhare mu ihanurwa ry’indege ebyiri z’abasivili byabaye mu mwaka wa 1996, ibintu byongeye gukaza umwuka mubi hagati ya Washington na Havana. Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Ubutabera rwa Amerika (DOJ), rwasohoye dosiye y’ibirego bishinja Castro w’imyaka 94 icyaha cyo kwica no kugambanira abaturage […]

Amerika yategetse RDC ko abakinnyi bayo batanyura i Kinshasa bayerekezamo

Gahunda z’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahungabanyijwe n’icyorezo cya Ebola kibasiye iki gihugu, mu gihe iri mu myiteguro ya nyuma yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizatangira mu kwezi gutaha. Abakinnyi ba Les Leopards bagombaga guhurira i Kinshasa ku cyumweru tariki 25 z’uku kwezi, maze mu muhango ukomeye kuri stade ya Tata RaphaĂ«l […]