Kuva ku wa Gatatu, itariki 20 Gicurasi 2026, saa mbiri z’ijoro kugeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Gicurasi 2026, saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu (5h45) za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye urukurikirane rw’ibitero byica kandi by’ubunyamaswa byibasiye abaturage b’abasivili batuye mu turere dutuwe cyane twa Gakenke, Kalingi, Kalonge, na Bidegu, bakoresheje indege zitagira abapilote za KT-6 na za kamikaze.
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Gicurasi 2026, saa kumi za mu gitondo, nk’uko bigaragara mu itangazo rya AFC/M23, iri hiriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu bitero byibasiye uduce dutuwe cyane muri Katoyi no mu nkengero zaho muri Teritwari ya Masisi, birushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi gisanzwe kitoroshye na gato.
AFC/M23 ivuga ko imbere y’iyi ntambara ikomeje gushozwaho, yongeye gushimangira byimazeyo ubwitange bwayo bwo kurengera no kurinda abaturage b’abasivili n’umutungo wabo ibitero by’agahomamunwa bagabwaho n’ubutegetsi bwa Kinshasa.


