Ingabo za AFC/M23 zakubitiye ahababaza ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bayo mu bice bya Minembwe, mu gitero gikomeye cya drone cyasize ririya huriro ritakaje abasirikare.
Ni mu bitero AFC/M23 yagabye mu gace ka Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko yafashwe n’abasirikare ba FARDC ubwabo nyuma y’ibitero, agaragaza imirambo y’abasirikare benshi baryamye hasi nyuma yo kuraswaho n’indege zitagira abapilote zizwi nka drones
Aya mashusho kandi agaragagaramo inyubako zashwanyagujwe n’izo drone, ibyerekana ubukana ibyo bitero byari bifite.
Mikenke, Gakenke, Kalingi n’utundi duce twinshi two muri Minembwe tumaze iminsi twarabaye isibaniro ry’ibitero bya za drone, byiganjemo ibigabwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zirimo FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na FDLR.
FARDC mu itangazo yasohoye nyuma ya biriya bitero, yavuze ko yamaganye ibitero bya drone bikorwa n’ihuriro rya “RDF/AFC-M23” mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, ivuga ko bikomeje guhungabanya umutekano no gushyira abaturage mu kaga.
Yavuze kandi ko iri gukomeza ibikorwa bya gisirikare byo kwisubiza ibice AFC/M23 igenzura muri Kivu y’Amajyepfo.


