Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, uyu munsi yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri i Mocímboa da Praia. Yari aherekejwe na Brigadier General Tomás Francisco João Mponha, Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka (FADM), hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru.

Minisitiri w’Ingabo n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RSF n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Del Gado, Brigadier General CM Mujuni, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.
Muri urwo ruzinduko, Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda yagaragarije Minisitiri w’Ingabo ishusho y’umutekano ndetse n’uko ibikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado bihagaze.

Minisitiri Chume yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Yanashimangiye ubushake bwa Guverinoma ya Mozambique bwo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye bumaze igihe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.



