Perezida w’Ubushinwa , Xi Jinping, yakiriye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu nama ikomeye yabereye i Beijing, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Iyo nama yabaye nyuma y’igihe gito Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuye mu ruzinduko rukomeye mu Bushinwa rwari rugamije kuganira ku bibazo by’ubucuruzi n’umutekano.
Ariko abasesenguzi bavuga ko inama ya Xi na Putin yagaragaje ikintu gikomeye kurushaho: ukwizerana gukomeye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umugambi wo guhindura uburyo isi iyobowe mu bukungu na politiki.
Kimwe mu byaranze iyi nama ni amasezerano arenga 20 yasinywe hagati y’ibihugu byombi, agamije kongera ubufatanye mu bukungu, ikoranabuhanga n’ingufu.
Mu by’ingenzi byibanzweho harimo: Gukoresha amafaranga y’ibihugu byombi (Yuan na Ruble) mu bucuruzi aho gukoresha idolari rya Amerika
Kubaka uburyo bw’imari budashobora gufatirwa ibihano na Amerika
Guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano “Artificial Intelligence (AI)
Kongera ubufatanye mu bijyanye na peteroli, gaz, amakara ndetse n’ingufu za nikleyeri
Abasesenguzi bavuga ko ibi bigamije kugabanya ubushobozi bwa Amerika bwo gukoresha ibihano by’ubukungu nk’intwaro ya politiki.
Ku Burusiya, ubu bufatanye ni ingenzi cyane kuko ubukungu bwabwo bwakomwe mu nkokora n’ibihano byafashwe nyuma y’intambara yo muri Ukraine. Ku Bushinwa na bwo, ni uburyo bwo kwitegura igihe bushobora guhangana n’igitutu cy’ubukungu gituruka mu Burengerazuba.
Abasesenguzi bavuga ko ubutumwa bukomeye bw’iyi nama butari bugenewe Washington cyangwa u Burayi gusa, ahubwo bwari bugamije ibihugu byo muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo ndetse na Aziya.
Xi Jinping na Putin berekanye umubano wabo nk’uburyo bushya bwo gufatanya n’ibihugu bikennye cyangwa biri mu nzira y’amajyambere, batanga isezerano ry’ubucuruzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga “bidafite igitutu cya politiki cyangwa amasomo ya demokarasi.”
Ibi bishobora gukurura ibihugu byinshi birambiwe no guhora bishingira ku nkunga cyangwa amabwiriza y’ibihugu by’Uburengerazuba.
Muri Amerika, bamwe mu banyapolitiki batangiye gutanga umuburo ko igihugu kiri gukoresha imbaraga nyinshi mu bibazo bitandukanye icyarimwe, harimo ibya Venezuela, Iran ndetse n’Ukraine.
Depite Jim Himes yavuze ko uko Amerika ikomeza gutatanya imbaraga zayo za gisirikare na dipolomasi, ari ko u Bushinwa n’u Burusiya bikomeza kubona umwanya wo kwagura ijambo ryabyo ku Isi.
Abasesenguzi bavuga ko Beijing na Moscow bishobora kuba bibara ko buri ntwaro cyangwa ubushobozi Amerika ikoresha ahandi, ari imbaraga zigabanuka mu kurwanya inyungu zabyo muri Aziya cyangwa u Burayi bw’Iburasirazuba.
Mu gihe Donald Trump yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza na Xi Jinping mu ruzinduko rwe, Vladimir Putin we yagaragaje umubano urenze uwa dipolomasi isanzwe.
Putin yakoresheje umugani w’Abashinwa ugira uti: “Umunsi umwe mutabonanye uba umeze nk’imyaka itatu,” asobanura uburyo afitanye umubano wa hafi na Xi Jinping.
Ibihugu byombi byatangaje ko mu myaka 25 iri imbere bizakomeza: Imyitozo ya gisirikare ihuriweho, guteza imbere AI n’ikoranabuhanga, kugenzura amasoko y’ingufu ku Isi, kongera ubufatanye mu bukungu n’umutekano
Ibi byose biri gutuma abasesenguzi bavuga ko isi iri kwinjira mu gihe gishya, aho Amerika n’abo bafatanyije batagifite ijambo ryihariye nk’uko byari bimeze mu myaka yashize.
Kwamamaza umubano wa Beijing na Moscow bishobora guhindura cyane uburyo ubukungu, politiki n’umutekano mpuzamahanga bikorwa mu myaka iri imbere.


