160817022716-philippines-dela-rosa

Philippines: Leta yategetse guta muri yombi senateri ushakishwa na ICC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma ya Philippines yategetse inzego zishinzwe kubahiriza amategeko guta muri yombi Senateri Ronald dela Rosa, ushakishwa na ICC kubera uruhare yagize mu “ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge” y’uwahoze ari perezida, Rodrigo Duterte.

Minisitiri w’Ubutabera, Fredderick Vida, yatangarije abanyamakuru ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko muri Philippines “ubu zifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ifatwa rya Senateri Ronald ‘Bato’ dela Rosa.”

Azwi cyane ku izina rye “Bato,” risobanura “Urutare” nk’uko inkuru dukesha DW ivuga.

Icyemezo cya guverinoma cyo gushyira mu bikorwa ubusabe bwa ICC kije nyuma y’uko ku wa Gatatu Uukiko rw’Ikirenga rwa Philippines rwanze icyifuzo cya dela Rosa cyo gutesha agaciro impapuro zo kumuta muri yombi.

Vida yavuze ko Bato wahoze ari umuyobozi wa polisi ubu afatwa nk’umuntu wahunze ubutabera ugomba gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Bato aregwa iki?

ICC mu cyumweru gishize yasohoye impapuro zo guta muri yombi Dela Rosa, ushinjwa hamwe na Duterte hamwe n’abandi “bafatanije”, icyaha cy’ubwicanyi  bwakorewe ikiremwamuntu.

Yabaye intwaro nkuru ya Duterte mu gikorwa cyo guhashya ibiyobyabwenge cyamennye amaraso y’abarenga ibihumbi by’abakekwaho kubicuruza no kubikoresha biciwe mu bikorwa bya polisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *